Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abafashamyumvire barenga 80 biyemeje gufasha Polisi kubumbatira umutekano

Mu nama yahuje Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze n’abafashamyumvire bo mu murenge wa Muhoza, biyemeje kuyifasha kubungabunga umutekano barushaho gukangurira abaturage kurwanya ibyaha bikunda kuboneka mu murenge wabo.

Umupolisi ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu karere ka Musanze Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira yaberetse ishusho y’ibyaha bikunze kugaragara muri uyu murenge ugize umujyi wa Musanze, ababwira ko ibihagaragara cyane ari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa, ubuzererezib n’uburaya, guta ishuri kw’abana, ubuharike, ihohoterwa ryo mu ngo n’ibindi.

Kuri ibi byaha, IP Ntiyamira yarababwiye ati:” Mwebwe muhorana n’abaturage umunsi ku wundi, kandi byamaze kugaragara ko abaturage babafitiye icyizere icyo mubasabye bagikora. Icyo tubasaba rero  ni uko mwabegera cyane cyane mu mu mugoroba w’ababyeyi mukabaganiriza ku byaha bitandukanye bikunze kugaragara muri uyu murenge, mukabasaba kugira uruhare mu kubikumira no kubirwanya.”

IP Ntiyamira yanagarutse ku kibazo gikomeye cy’abana bari munsi y’imyaka 18 bakunze kugaragara mu mujyi wa Musanze asaba aba bafashamyumvire kwegera aba bana bakaganirizwa bakabumvisha ko bagomba gusubira mu ishuri.

Abafashamyumvire bahawe umwanya nabo bagira icyo bavuga, aho bavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga mu gukumira ibyo byaha.

Pasiteri Mataboro Jonas umwe mu bafashamyumvire yaravuze ati:Ubundi twajyaga tubibonatukumva ko bitatureba ahubwo bireba Polisi n’ubuyobozi gusa, ariko ubwo Polisi itubwiye ko  natwe dushobora kugira icyo twakora tugiye guhaguruka  dushyire imbaraga mu kwegera abaturage mu nama zitandukanye nk’umugoroba w’ababyeyi no mu nteko z’abaturage tubakangurire gukumira no kurwanya ibyaha bigaragara mu murenge wacu.”

Aba bafashamyumvire banatanze igitekerezo cy’uko hajyaho umugoroba w’abana nk’uko habaho uw’ababyeyi. Uyu mugoroba w’abana ukaba waba ugamije kubafasha kujya babasha kubona abana mu buryo bworoshye.