Mu kiganiro cyahuje Polisi y’u Rwanda n’abanyamakuru bakorera ibiamakuru biadukanye bikorera hano mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ukuboza 2014 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil harelimana yagaragarije abanyamakuru uko umutekano wifashe mu Rwanda, aho yatangaje ko ibyaha byagabanutseho 5% ugereranyije n’umwaka ushize.
Minisitiri Harelimana yashimiye abanyamakuru uruhare bagize mu igabanuka ry’ibyaha mu Rwanda, aho yagize ati:”Iyo mugaragaje igishobora guhungabanya umutekano w’abanyarwanda muba mufashije igihugu muri rusange na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko”.
Yakomeje avuga ko ubu bufatanye ari ngombwa mu kurwanya ibyaha bitandukanye anabasaba gukomeza ubwo bukangurambaga kugirango abantu batagumya kugwa mu byaha.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yavuze ko mu kwezi kwa Kanama na Nzeri abaguye mu mpanuka zo mu muhanda bagabanutseho 34%, abakomeretse bagabanukaho 22,8%.
Yakomeje avuga ko n’ubwo byaha byagabanutse ku buryo bugaragara, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, ubujura buciye icyuho n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aribyo byagaragaye cyane, ariko nabyo bikaba byaragabanutseho 2,5% ugereranyije n’umwaka ushize.
IGP Gasana yavuze ko icyatumye ibyaha bigabanuka ari ubukangurambaga mu gukumira ibyaha bwakozwe mu gihugu hose, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage kuba Polisi yarashyizeho ishami rirwanya ruswa, gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’itangazamakuru.
Ku bijyanye na ruswa muri Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana yavuze ko muri Polisi y’u Rwanda ruswa ari ikizira kandi ko n’umupolisi uyifatiwemo yirukanwa muri Polisi y’u Rwanda.
Minisitiri Harelimana yasoje akangurira abanyarwanda kuzizihiza iminsi mikuru neza, bakishima ariko birinda gukora ibinyuranyije n’amategeko.
Kinyarwanda
English











