Ku itariki 21 z’uku kwezi Polisi mu turere twa Burera na Musanze yafashe amaduzeni 566 y’inzoga zitemewe mu Rwanda; abazinjije mu gihugu bakaba barazikuye muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Amaduzeni 420 ya Chief Waragi yafatanywe uwitwa Kaddafi Hassan ayapakiye mu modoka y’Ivatiri ifite nimero za pulake UAY 506 P. Yafatiwe mu kagari ka Rwasa, umurenge wa Gahunga, mu karere ka Burera.
Andi maduzeni 146 (84 ya Kick Waragi, 49 ya Chief Waragi na 13 ya Blue Sky) yafatiwe mu kagari ka Ruconsho, Umurenge wa Rwerere, mu karere ka Rubavu. Abari bikoreye izi nzoga bazikubise hasi bariruka ubwo Polisi yabahagarikaga.
Chief Waragi ifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/06/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko imikoranire myiza n’abaturage n’ubufatanye bwa Polisi n’izindi nzego ari byo byatumye Polisi mu karere ka Burera ifata ariya maduzeni 146.
Yibukije ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,"Uwo bihamye arafungwa ndetse agacibwa ihazabu; na ho ibiyobyabwenge byafashwe biratwikwa, ibindi biramenwa. Ababinywa babangamira abo mu miryango yabo ndetse n’abandi. Buri wese akwiriye kuba Umufatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu n’icuruzwa ryabyo atungira agatoki ababikora."
CIP Twizeyimana yagize kandi ati,"Polisi ntihwema gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge igaragaza ingaruka zo kubicuruza no kubinywa; ariko kugeza n’ubu haracyari ababikora. Abashyira imbere inyungu bakura mu kubicuruza bakirengagiza ingaruka bigira ku babinywa bamenye ko inzego za Leta zahagurukiye kubarwanya. Baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko."
Yakomoje ku bihano bihabwa umuntu uhamwe no kwishora mu biyobyabwenge; aha akaba yaravuze ko kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kinyarwanda
English











