Ku itariki 14 z’uku kwezi mu turere twa Ngoma, Karongi na Gasabo habereye ibikorwa byo kumena inzoga zitujuje ubuziranenge hanatwikwa ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye byahafatiwe.
Ibyo bikorwa byitabiriwe n’amagana y’abaturage . Abayobozi mu nzego zitandukanye babakanguriye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge babereka ingaruka zabyo.
Muri Ngoma hamenwe litiro 2 000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge z’amoko atandukanye. Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Remera. Mu bakitabiriye harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Nsanzuwera G. Michel wasabye abawutuye kuba ijisho ry’umuturanyi, kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere, isuku n’iterambere birambye
Ibiro 21 by’urumogi n’udupfunyika twarwo (bule) 1 609, amacuka 805 y’inzoga yitwa Speranza, amasashi 65 y’iyitwa Blue Sky, amasashi 20 ya Chief Waragi n’ibinini bitanu by’amatungo ni byo byamenwe, ibindi biratwikwa mu karere ka Karongi. Ibi byabereye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura, mu murenge wa Bwishyura.
Mu karere ka Gasabo hatwitswe udupfunyika 19 495 tw’urumogi n’amasashi ya pulasitiki 7 874. Hamenwe kandi litiro 140 za Kanyanga n’inzoga ya Quick Waragi yari mu masashi 127. Iki gikorwa cyabereye ku Kimoteri cya Nduba, mu murenge wa Nduba.
Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ndetse n’ubufatanye bwayo n’izindi nzego ni byo byatumye ibyamenwe bikanatwikwa bifatwa.
Polisi y’u Rwanda irongera gusaba Abaturarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko ari icyaha; kandi usibye n’ibyo bikaba bishyira mu kaga ubuzima bw’ubinywa, bikaba ndetse bitera ubukene umuntu ubyishoramo.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Karuranga agaragaza ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,"Amafaranga abishorwamo apfa ubusa kubera ko iyo bifashwe birangizwa, abahamwe n’icyaha cyo kubyishoramo bagafugwa, ndetse bagacibwa ihazabu. Ababyinjiza mu gihugu, ababitunda babijyana ahantu hatandukanye, ababicuruza n’ababikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi baragirwa inama yo kubireka."
Yagize kandi ati, "Usibye kuba ibiyobyabwenge bitera ababinywa gukora ibyaha; binabatera uburwayi butandukanye butuma badakora ngo biteze imbere. Muri make, kubyishoramo ni ukwikururira ubukene n’ibyago by’uburwayi."
SP Karuranga yibukije ko umuntu uhamwe no gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Yongeyeho ati,"Hari abanywa ibiyobyabwenge bibwira ko bituma umuntu yibagirwa ibibazo asanganywe; ariko aho gutuma babyibagirwa; bisanga mu ruhuri rw’ibibazo bikomeye kurenza ibyo bari basanganywe. Iyo myumvire ikwiriye guhinduka; abantu bakanywa bakanacuruza ibidashyira ubuzima bw’abantu mu kaga."
Yavuze ko abanywa ibiyobyabwenge bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bikanahungabanya ituze n’umutekano bya rubanda birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina; bityo abasa buri wese kuba Umufatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo atangira ku gihe amakuru yerekeye ababyishoramo.
Kinyarwanda
English











