Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muri Karongi abayobozi barasabwa kuba umusemburo w’umutekono

Abayobozi bahagarariye abandi mu murenge wa Mubuga, bagizwe n’abakozi b’umurenge, ab’utugari n’imidugudu, abakora mu buvuzi, abajyanama b’ubuzima, inkeragutabara n’abandi  bakorera muri uyu murenge,  bakanguriwe kongera no gufata ingamba mu gucunga umutekano.

Ubu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere  wungirije ushinzwe ubukungu  mu karere ka Karongi, Esperance Bagwire,  kuri uyu wa mbere taliki  15 Kanama,  mu nama yagiranye nabo  muri iki cyumweru maze abakangurira gufata ingamba zo gucunga umutekano barushaho gukaza amarondo.

Iyi nama ikaba yarabereye mu  kagari ka Ryaruhanga  ,umurenge wa Mubuga  yitabirwa kandi n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police(IP) J. Baptiste Rutebuka,  bari kumwe n’ushinzwe ubuhinzi mu karere n’abandi.

Visi Meya Bagwire mu ijambo rye yagize ati:” Ibyaha bishobora kwirindwa baramutse bashyize hamwe imbaraga, mukwiye kurwanya ibyaha cyane cyane murinda abo muyobora ibiyobyabwenge cyane  urubyiruko.”

Yabasabye gukomeza gukorera hamwe barushaho gukorana n’inzego z’umutekano zirimo Polisi  kandi bagatangira amakuru ku gihe kugirango habeho gukumira ibyaha bishobora guhungabanya umutekano bitaraba cyane ko umurenge wabo, ufite utugari dutatu dukora ku kiyaga cya Kivu, ahakunze kwambukira abantu mu buryo butazwi n’amategeko.

Aha yagize ati:”Mukwiye kwihatira kugenzura abinjira n’abasohoka baciye ku mbibi zanyu ziri ku Kivu, ibi kandi ntibyashyirwa mu bikorwa mutabigizemo uruhare kuko ari mwe musemburo w’umutekano mu murenge wanyu.”

Visi Meya kandi yasabye abakozi bo mu nzego zose gukorera hamwe kandi bakarwanya ibyaha birinda ruswa kandi bagakangurira abaturage kwirinda ibikorwa by’ubusinzi.

IP Rutebuka yasabye abagize inzego z’ibanze gukomeza ubukangurambaga mu baturage babarinda gukomeza gucuruza ibiyobyabwenge birimo za Kanyanga,urumogi n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yavuze ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese utubahiriza amategeko cyangwa akayica nkana. Asaba ubufatanye bw’inzego zose  mukurwanya no gukumira ibyaha.

IP Rutebuka yashimiye bamwe muri aba bayobozi   uruhare bagira mu gutanga amakuru no gukumira ibyaha maze abasaba gukomeza uwo muco kandi bakajya batangira amakuru ku gihe.

Yabibukije ko bagomba gukangurira ababyeyi gushyira abana mu ishuri,  kubarinda  kujya mu tubari n’ahandi habakururira ingeso mbi, kwitabira ubwisungane mu kwivuza n’izindi gahunda za Leta zirimo umuganda n’ibikorwa by’iterambere.