Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

“Muri iyi minsi mikuru umutekano wo mu muhanda uzaba ari nta makemwa” CP Mujiji

Polisi y'u Rwanda iravuga ko nk'uko bisanzwe umutekano wo mu muhanda muri iyi minsi mikuru isoza umwaka ugomba kuzaba mwiza hirindwa ko ibyari ibyishimo byahinduka akababaro. Polisi ariko iranasaba abantu gukomeza kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y'umuhanda.

Umuyobozo w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji avuga ko muri iyi minsi mikuru abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazaba bahari bahagije ariko asaba abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kuzubahiriza amabwiriza n'amategeko y'umuhanda.

Yagize ati:  “Nk'ibisanzwe turakangurira abatwara ibinyabiziga kutazatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, turabakangurira kwirinda umuvuduko ukabije ndetse n'ubundi burangare bukunze guteza impanuka.”

CP Mujiji yakomeje yihanangiriza bamwe mu bashoferi cyane cyane abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange aho bitwaza ubwinshi bw'abagenzi bagatwara abantu barenze umubare wagenewe ikinyabiziga ndetse bakazamura ibiciro by'ingendo.

Ati: “Turimo gukorana n'abayobozi b'ibigo bitwara abagenzi ndetse n'ikigo ngenzura mikorere (RURA) kugira ngo biriya bibazo bitazagaragara, abagenzi bazagenda neza mu modoka kandi ku biciro bisanzwe, bagere aho bajya amahoro.”

Abanyamaguru nabo barasabwa kwirinda kwambuka umuhanda barangariye muri telefoni kandi bakibuka kugendera mu gice cy'ibumoso bw'umuhanda.

Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda  aragira inama  abatunze ibinyabiziga ko bakwiye kujya mu minsi mikuru bizeye ubuziranenge bw'ibinyabiziga byabo.

Ati: “Turagira inama abantu kujya mu minsi mikuru bizeye neza ko ibinyabiziga byabo nta kibazo bifite, byaba ari amakosa ujyanye ikinyabiziga mu ngendo wagera mu nzira hakavuka ibibazo uri mu nzira.”

Yakomeje avuga ko  tariki ya 25 Ukuboza 2019 na tariki ya 01 Mutarama 2020 ndetse no ku munsi wo kucyumweru ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge kitazatanga serivisi zo kugenzura ibinyabizi, avuga ko ku yindi minsi serivisi zizatangwa nk'uko bisanzwe.

Abaturarwanda barakangurirwa gukomeza ubufatanye basanzwe bagirana na Polisi y'u Rwanda batangira amakuru ku gihe hagamijwe gukomeza kubungabunga umutekano waba uwo mu muhanda ndetse n'umutekano mu gihugu muri rusange. Bakaba bakwifashisha imirongo ya telefoni ariyo: 112, 113, 0788311110, 0788311155.