Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Werurwe 2020 yongeye gusaba abaturarwanda yaba abagenda n'amagaru cyangwa abatwara ibinyabiziga kubahiriza no kumvira amabwiriza bahabwa n’abapolisi muri ibi bihe by'imvura nyinshi.
Ibi umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda abivuze nyuma y'aho ibipimo by'iteganyagihe biva mu kigo cy'igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) bigaragaje ko ibihe turimo by'umuhindo n'itumba bizarangwa n'imvura nyinshi.
Nibyo koko kuko kuva mu kuboza k'uyu mwaka wa 2020 mu Rwanda hagiye hagaragara imvura nyinshi mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse iyi mvura igateza imyuzure yahitanye ubuzima bw'abantu inangiza imitungo.
CP Kabera yagarutse kuri bamwe mu baturarwanda batitwara neza muri ibi bihe by'imvura bakarenga ku mabwiriza bahabwa n'abapolisi. Cyane cyane yakomoje kubatwara ibinyabiziga usanga bashaka guhatiriza ngo bagende mu mvura kandi babibona ko hari imihanda yafunzwe kubera ibiza.
Yagize ati: "Muri ibi bihe by'imvura hari bamwe mu bashoferi basanga imihanda yafunzwe kubera imyuzure bakanga gukurikiza amabwiriza bahabwa n'abapolisi bashinzwe umutekano ku mihanda. Bagashaka guhatiriza ngo bakomeze bagende nyamara barimo kwerekwa izindi nzira banyuramo. Turasaba abanyarwanda kumvira amabwiriza bahabwa n'inzego z'umutekano. "
CP Kabera yakomeje avuga ko hari bamwe mu bantu bugama munsi y'ibiti no munsi y'ibiraro bakirengagiza ko hashobora kubateza ibibazo.
Ati: "Duhora dukangurira abantu kwirinda kugama munsi y'ibiti kuko imvura iyo ijemo umuyaga bihanuka bikabagwira, biriya biti kandi hari ibikunda gukubitwa n'inkuba ikaba yakubita ababyugamye munsi. Hari n'abandi bakunze kujya kugama munsi y'ibiraro by'umuhanda binini, imvura iyo iguye ari nyinshi izana umuvu w'amazi agatembana abo bantu n'ibyo bafite byose."
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yakomeje akangurira abashoferi gusuzumisha ubuziranenge bw'ibinyabiziga byabo cyane muri ibi bihe by'imvura.
Ati: "Turakangurira abatunze ibinyabiziga gukoresha amaferi y'imodoka, gushyiramo amapine mashya, utwuma duhanagura amazi ku kirahure cy'imbere ya shoferi. Niba imvura ikomeje kuba nyinshi turagira inama abatwara ibinyabiziga guhagarara ikabanza igahita."
Yavuze ko nta muntu ukwiye gusuzugura imivu y'amazi uko yaba ingana kose, aho usanga hari bamwe mu bantu bagenda mu mivu y'amazi bibwira ko ari make bakirengagiza ko amazi ashobora guturuka ahandi hantu haguye imvura nyinshi akabatembana batari babyiteguye.
CP Kabera yasabye abanyarwanda kujya bihutira gutanga amakuru kuri Polisi igihe cyose haguye imvura nyinshi igateza ibibazo, avuga ko Polisi y'u Rwanda ihora yiteguye gutabara, yanashimiye abakomeje gutangira amakuru ku gihe.
Yagize ati: "Duhora dutanga imirongo ya telefoni abantu bashobora kuduhamagaraho kugira ngo tubatabare. Hari ababikora neza bakadutabaza ku gihe, turabibashimira cyane bakomereze aho ndetse dusaba n'abandi kubikora. "
Polisi y'u Rwanda ivuga ko itazahwema gukangurira abanyarwanda kwitwararika cyane muri ibi bihe by'imvura, ariko igasaba abaturarwanda guhorana amacyenga y'ibihe turimo.
Uwashaka guhamagara Polisi akeneye ubutabazi cyangwa gutanga amakuru yahamagara iyi mirongo ya Polisi: 112, 113, 111, 0788311224, 0788311110,0788311120
Kinyarwanda
English











