Kuri uyu wa 15 Ukuboza nibwo hari habaye irushanwa ryo kwiruka n’amaguru, aho biruka ibirometero 21, ni irushanwa rizwi ku izira rya Kigali Half Marathon. Ikipe ya Polisi y’u Rwanda Police Athletic Club yabaye iya kabiri ndetse umukinnyi wayo witwa PC Mutabazi Emmanuel abasha kwitwara neza ahembwa umudali wa kabiri wa Feza. Uyu musore akaba yarakoresheje igihe kingana n’isaha imwe n'iminota 4 mu kwiruka biriya birometero 21, uwambere amurusha amasegonda make.

PC Mutabazi Emmanuel wegukanye umwanya wa kabiri ahembwa umudali wa FEZA
Muri rusange ikipe ya Police Athletic Club yari yaserukiwe n’abakinnyi 14 yabaye iya kabiri irushwa n’iya APR Athletic Club yabaye iya mbere, mu bakinnyi 10 baje mu myanya ya mbere harimo batatu b’ikipe ya Polisi. Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 17 yose y’imbere mu gihugu. Umutoza wungirije wa Police Athletic Club, Assistant Inspector of Police(AIP) Sylvain Rukundo yashimiye abakinnyi be avuga ko irushanwa rya Kigali Half Marathon barikuyemo ubunararibonye ndetse wari n’umwanya mwiza wo gukora imyitozo ibategurira kuzitabira amarushanwa ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2020.
Yagize ati: “Urebye abakinnyi bange bitwaye neza muri rusange, nk’ikipe twabaye aba kabiri kandi twagize n’umukinnyi wabaye uwa kabiri yegukana umudali wa kabiri muri itatu yatangwaga. Iri rushanwa ryadufashije kwitegura amarushanwa ari imbere mu ntangiriro z’umwaka utaha.”
Amwe muri ayo marushanwa harimo iryo ikipe y’iguhugu y’u Rwanda izitabira rizabera mu gihugu cya Polonye(Poland), muri iyo kipe y’igihugu Police Athletic Club ikazaba ifitemo abakinnyi 3, ndetse n’indi Half Marathon izabera mu ntara y’Amajyepfo muri Mutarama umwaka utaha.
Twabibutsa ko iri rushanwa rya Kigali Half Marathon ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2007 rikitwa 20 kilometre de Kigali. Icyo gihe uyu mutoza wungirije wa Police Athletic Club, AIP Rukundo Sylvain akaba ariwe wari wabaye uwa mbere yegukanye umudali wa mbere wa Zahabu.
Kinyarwanda
English











