Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mukwiye guharanira kurinda ibyagezweho- ACP Theos Badege

Izi ni zimwe mu mpanuro zahawe urubyiruko 845 ruyobora urundi ku nzego z’imirenge n’uturere mu Ntara z’Amajyepfo n’Uburengerazuba,aho  ruteraniye mu itorero muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Ni mu kiganiro bahawe n’umuyobozi w’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Theos Badege ku italiki 24 Kamena.

Mu nyigisho yabahaye, ACP Badege , yababwiye ko u Rwanda rumaze kugera ku ntambwe ishimishije, mu mutekano no mu iterambere ko ariko bakwiye kugira uruhare rugaragara mu kubirinda ndetse no kubyongera.

Iki kiganiro kandi cyari cyitabiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Madamu Rosemary Mbabazi nk’umuhuzabikorwa w’iri torero.

ACP Badege yagize ati: Ntimukwiye kwihanganira uwasenya ibyagezweho kuko byavuye mu mbaraga z’abanyarwanda, muri imbaraga z’iki gihugu kandi uruhare rwanyu ku iterambere n’umutekano byacyo  rurakenewe.”

Nyuma yo kubereka amwe mu mafoto yafashwe y’abatwara bakanacuruza ibiyobyabwenge, yabasabye kubyamagana no kugendera kure ikoreshwa ryabyo kuko biri mu bisubiza inyuma urubyiruko haba mu myigire, mu myitwarire yarwo ndetse no ku buzima bwarwo, bikadindiza n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yabasobanuriye kandi ku birebana n’icuruzwa ry’abantu, abarikora, uko rikorwa maze ababwira ko ahanini ari urubyiruko ryibasira, abasaba kugendera kure ababashuka babizeza ibitangaza by’amashuri n’akazi byo mu gihugu ariko cyane cyane hanze yacyo, abasaba kujya batanga amakuru ku bafite imyitwarire nk’iyo.

Aha ACP Badege yagize ati:” Mugomba kugira imyitwarire ikwiye abanyarwanda nyabo, ni mwe mashyiga ashyigikiye iki gihugu mu by’umutekano n’ubusugire bwacyo, kandi ni mwe muzagiteza imbere.”

Umuyobozi w’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda yakanguriye uru rubyiruko gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano zibegereye cyane cyane Polisi, bakazigisha inama mu byo rubona bitagenda kugira ngo bashakire hamwe umuti kuko narwo birureba.

Yagize ati:”Mugomba kwiremamo ubuyobozi nyabwo mukayobora neza urubyiruko mwatorewe  kuyobora kandi mukarugeza ku byubaka igihugu mufatanyije n’izindi nzego.”

Mpagazehe Achille, umwe mu ntore ziri ku rugerero ukomoka mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro, yavuze ko nyuma y’iki kiganiro barushijeho kumva uruhare rwabo ku mutekano n’iterambere ry’igihugu kandi bagomba kubyigisha abo bahagarariye.

Mpagazehe yagize ati: “Twajyaga twitinya nk’urubyiruko kuko hari ibyaha byakorwaga turebera twumva bireba izindi nzego, kuva ubu tugiye kugira uruhare rugaragara mu ikumirwa ryabyo kandi dutange n’amakuru ku byabaye turwanye n’ababikora.” 

Iri torero ryateguwe na Minisiteri ifite urubyiruko mu nshingano zayo, rikaba ryigishwamo n’abavuye mu nzego zitandukanye za Leta harimo na Polisi y’u Rwanda, ndetse n’izigenga.

Muri urwo rwego kandi, Umuvugizi mkuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yatanze ubutumwan nka buriya twavuze haruguru mu karere ka Nyarugenge ,aho yahuye n’icyiciro n’abayobozi b’imidugudu n’utugari bagera kuri 500 bari mu cyiciro cya mbere cy’amahugurwa abagenewe mri aka karere.

ACP Twahirwa yibanze ku kurinda ibyagezweho, n’uruhare rw’abayobozi b’ibanze mu kubungabunga umutekano, aho yabibukije ko gutangira amakuru ku gihe ari ingenzi mu ikumirwa ry’ibyaha.

Yashoje abagira inama yo guha imbaraga “Umugoroba w’ababyeyi”, ahacocerwa ibibazo byinshi bijyanye n’umutekano n’imibereho myiza y’imiryango yabo.