Inzego zo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko zatangije gahunda yiswe 'Gushyigikira buri ntambwe yatewe' hagamijwe kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo n'abagore, guteza imbere uruhare rw'abagore no guserukirwa mu myanya y'ubuyobozi mu nzego z'umutekano n'ubutabera.
Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée niwe wayoboye umuhango wo gutangiza uyu mushinga ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri.
Ni igikorwa cyashyize akadomo ku mahugurwa y'iminsi ibiri ku miyoborere ikemura ibibazo bishingiye ku ihame ry'uburinganire yitabiriwe n'abagera kuri 56 bakomoka mu bihugu 9 by'Afurika birimo n'u Rwanda.
Yateguwe ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya ibyaha n'ibiyobyabwenge (UNODC) n'Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO).
Ibihugu byayitabiriye ni Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Sudani y'Epfo, Uganda, Tanzania n'u Rwanda rwayakiriye.
Minisitiri Uwimana yavuze ko gushyigikira buri ntambwe bishingira ku guha agaciro uruhare n'ibikenerwa na buri cyiciro hagati y'abagabo n'abagore.
Yagize ati: "Ibi bituma habaho ubudasa ku musanzu utangwa mu kazi bakora n'uko batanga serivisi ku bantu batandukanye muri aka Karere kacu. Kubaka inzego zishinzwe kugenzura ko amategeko yubahirizwa zimakaza ihame ry'uburinganire n'Ubwuzuzanye, ni ukurushaho kuriteza imbere no kunoza ubutabera."
Yavuze ko gufatanyiriza hamwe ari ingenzi mu guteza imbere ubunyamwuga no guharanira ko abaturage inzego zishinzwe kurinda, batekana kandi bakanogerwa na serivisi bahabwa.
Yashishikarije buri wese kugira ubushake bwo gushyigikira icyerekezo cy'uburinganire n'ubwuzuzanye mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko, aho buri wese abasha kugira uburenganzira kubahwa, kureshya imbere y'amategeko, kwishima no gutanga umusanzu mu kazi.
U Rwanda ruza imbere mu kugira umubare munini w'abagore bo mu nzego z'ubutabera n'umutekano by'umwihariko bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga kandi ugatanga umusaruro.
Yashimangiye ko Polisi y'u Rwanda, izaba umufatanyabikorwa mwiza kandi ugira uruhare rufatika mu kubahiriza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu nzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko.
Madamu Ashita Mittal, uhagarariye UNODC mu Karere yavuze ko n'ubwo byigaragaza ko ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ari inzira iganisha ku mahoro n'umutekano birambye no gukumira amakimbirane, ntihabayeho kwihuta mu iterambere cyangwa se ahari iterambere ntibwubahirizwe.
Yagaragaje ko uyu mushinga ari igisubizo ku bagore mu kwinjira mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko, kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa, kuzamura icyizere muri rusange no kubaka ubushobozi bubashyira mu myanya ifata ibyemezo muri gahunda z'amahoro n'umutekano.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa EAPCCO akaba n'umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere, Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko uyu mushinga watangijwe ari ubwonko bw'Umuryango wa EAPCCO, mu gutekereza uko ihame ry' uburinganire n'ubwuzuzanye ryakwimakazwa muri buri gihugu kinyamuryango.