Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kamena, mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, hatangijwe ibiganiro nyunguranabitekerezo by’iminsi ibiri ku mahoro, umutekano n’ubutabera bitegurwa buri mwaka muri gahunda y’amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru biga muri iri shuri.
Ku nsanganyamatsiko igira iti: " Amahoro n’umutekano mu isi ya none: Uko byifashe muri Afurika" ibi ibiganiro bihuza abayobozi bakuru muri guverinoma, impuguke, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, abarimu ba Kaminuza, abashakashatsi n'abandi banyacyubahiro batandukanye bo muri Afurika n’ahandi ku Isi.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibi biganiro nyunguranabitekerezo ku nshuro ya 11, yavuze ko imiterere y’isi irangwa n’impinduka zihuta kandi zirambye.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr.Emmanuel Ugirashebuja ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama nyunguranabitekerezo
Yongeyeho ko impinduka zishingiye kuri Politiki mpuzamahanga, ibibazo mu bukungu, iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’ibibazo by’ibidukikije bigira uruhare ku miterere nyakuri y’Isi kuri uyu munsi bikagira ingaruka ku mahoro n’umutekano ku isi yose, akarere, ndetse no ku gihugu.
Yasobanuye ko kugira ngo izo mbogamizi zikurweho bisaba ingamba, ubufatanye no kuzishyira mu bikorwa.
Yagize ati: “Imiyoborere ku isi ndetse n’imikoranire y’ibihugu byinshi bigenda bihura n'inzitizi. Ishingiro ry’ubufatanye bw’ibihugu, amahoro n’umutekano, uburenganzira bwa muntu n’iterambere usanga bizitirwa n’inyungu za bamwe, iz’igihugu no gushaka kwikubira. Ibi bibangamira ingamba z’Isi mu gihe hashenywe ishingiro ry’ibanze ry’amahoro, umutekano n’ubutabera.”
Minisitiri Ugirashebuja yongeyeho ko Uburenganzira bwa Muntu, izindi ndangagaciro n’icyerekezo by’isi byirengagijwe kubera intambara zikigaragara mu bihugu, aho usanga biri mu makimbirane n'ibitero byitwaje intwaro, amakimbirane ashingiye ku bucuruzi no ku ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yanenze igitekerezo cyo gushinja gusa Umuryango Mpuzamahanga kunanirwa kurengera abasivili
Imibare iherutse gutangazwa igaragaza ko hirya no hino ku Isi harimo kubera intambara hafi 180. Muri zo harimo izishyamiranyije ibihugu, izibera mu bihugu imbere, izidashingiye ku bihugu n’izishingiye ku rugomo rwa bamwe. Amakimbirane agera ku 150 ni yo yagaragajwe ko aba buri mwaka.
Byatangajwe kandi ko nibura ibihugu 18 by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara (kuri 54 by’Afurika yose), byagaragayemo amakimbirane yitwaje intwaro mu mwaka wa 2021.
Minisitiri Ugirashebuja ati: "Ibibera mu gice cy’Afurika y'Iburasirazuba ntabwo bimeze neza cyane kurusha ibindi bice by’Isi byibasiwe. Ibihugu 9 muri 22 byibasiwe n’intambara mu mwaka wa 2021, aho kugeza n’ubu bitanu muri byo bikomeje kurangwamo amakimbirane n’ibitero byitwaje intwaro.
Yashimangiye ko amahoro n’umutekano ku buryo bwagutse, bidashingira ku kuba ihohoterwa ridahari. Amakimbirane n’ibitero byitwaje intwaro hafi ya byose muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara no muri Afurika y'Iburasirazuba, byashyizwe ku rwego mpuzamahanga kubera uruhare rw'ibindi bihugu cyangwa ibikorwa mpuzamahanga by’imitwe yitwaje intwaro n'iyitwara gisirikare.
Minisitiri w’Ubutabera yagarutse ku bibazo by’ingenzi bigomba kwibazwa kugira ngo habeho gusobanukirwa n'ibibera ku isi ndetse n'ingaruka bigira kuri Afurika.
Ati: “Ibibazo nk’imvururu za Politiki zikomeje kugaragara, igitutu cyo gushaka kwihuta mu iterambere, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibibazo by’ibidukikije bigomba kwitabwaho, guhangana kw'ibihugu by’ibihangange bigira uruhare mu buryo butaziguye mu bibera ku mugabane w’Afurika, umutungo kamere, amakimbirane mu turere, iterambere ry’ikoranabuhanga nk'isoko y’amahirwe n'imbogamizi, imihindagurikire y’ikirere n’abashishikariza urubyiruko kuba intagondwa no kwinjira mu mitwe y’ibyihebe.”
Hafi 60% by'abaturage muri Afurika bari munsi y’imyaka 25. Ni ngombwa cyane ko basobanukirwa impamvu zitera urubyiruko kwishora mu mitwe y’iterabwoba.
Minisitiri Ugirashebuja ati: “Urubyiruko rwo muri Afurika niwo mutungo ukomeye wayo. Kubaha imbaraga binyuze mu burezi, akazi no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu bituma ejo hazaza harangwa n’amahoro. Uruhare rwa buri wese muri mwe agira mu kubungabunga amahoro n'umutekano ku mugabane wacu… ubwitange, ubunararibonye ndetse n'ubuyobozi ni ingenzi mu guhangana n’imihindagurikire y’Isi igaragara muri iki gihe.”
Amasomo y’icyiciro cya 12 cya ba Ofisiye bakuru yitabiriwe n’abagera kuri 34 bakomoka mu bihugu 9 ari byo; Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania n’u Rwanda.
Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi, yavuze ko ibi biganiro nyunguranabitekerezo bitanga amahirwe akomeye yo kuganirira hamwe ku ngamba zihuriweho zigamije kurushaho kubaka Isi itekanye, ifite amahoro n’umugabane w’Afurika by’umwihariko.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi, CP Rafiki Mujiji yavuze ko ibi biganiro ari urubuga rufasha ba Ofisiye bakuru bamara umwaka bahabwa amasomo kungurana ibitekerezo n’abayobozi bo mu nzego za Leta n’impuguke mu byiciro bitandukanye ku mbogamizi zikigaragara ku mahoro, umutekano, n’ubutabera ku mugabane no gutekereza ku bisubizo bishoboka
Ati: “Mu gihe tunyura mu bihe bigaragaramo ibibazo bitigeze bibaho mbere ku Isi, gushyiraho ingamba zisobanutse n’ubufatanye mu guharanira amahoro n'umutekano ntibikiri ingorabahizi. Ibiganiro byacu bizasesengura ingeri zitandukanye z’ibyo bibazo hagamijwe gusobanukirwa Amahoro n’umutekano mu isi ya none duhereye ku miterere y’ikibazo ku mugabane w’Afurika kugera ku bisubizo bishoboka mu kubaka ubudaheranwa, amahoro n’iterambere by’Afurika.”
Ibiganiro byatanzwe
Muri ibi biganiro nyunguranabitekerezo by’iminsi ibiri, abazatanga ibiganiro bazagaruka ku nsanganyamatsiko igira iti: “Amahoro n’umutekano mu isi ya none: Uko byifashe muri Afurika."
Uturutse Ibumoso: Dr. Alphonse Muleefu, Umuyobozi muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Sheriff Folarin wo muri kaminuza ya Leta ya Texas, Lt. Gen. Daniel Sidiki Traore, wayoboye ingabo za MINUSCA na Christine Fossen, uyobora Polisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo batanga ikiganiro ku “Gucukumbura impinduka ku mahoro n’umutekano ku isi.”
Ibiganiro ku munsi wa mbere byibanze ku bibazo bibiri by’ingenzi: Amahoro n’umutekano ku isi ya none n’imiterere y’amahoro n’umutekano muri Afurika: Imbogamizi n’ingamba.
Abatanze ibiganiro bibanze ku gusobanukirwa amahoro n’umutekano, amahame mpuzamahanga mu bijyanye n’amahoro n’umutekano no kurengera abasivili mu rwego rwo kubungabunga amahoro; imiterere y’amakimbirane muri Afurika: Gusobanukirwa imbogamizi n’ingamba; Ingaruka z’ibibazo by’umutekano mucye birushaho kwiyongera muri Afurika, imiterere n’ubushobozi ku ngamba zo guhangana n’ibibazo by’umutekano muri Afurika: Kurwanya Iterabwoba.
Uturutse Ibumoso: Dr. Charity Wibabara wari uyoboye ikiganiro, Dr. Jean-Paul Kimonyo Umuyobozi w’ikigo Levy Mwanawasa mu Karere gishinzwe guteza imbere Demokarasi n’Imiyoborere myiza, DIG Dasuki Danbappa Galadanchi, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ya Nigeria na Africa S. Apollo, umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga mu Karere akaba n’Umuyobozi nshingwabikorwa wa EAPCCO; mu kiganiro cyagarutse ku gusesengura imiterere y’Amahoro n’umutekano ku mugabane w’Afurika: Imbogamizi n’ingamba
Inama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe abayobozi bakuru ba guverinoma, abayobozi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, abashakashatsi n’abarimu ba Kaminuza hagamijwe kurebera hamwe ibibazo bibangamira amahoro n’umutekano mu isi ya none by’umwihariko ku mugabane w’Afurika.
Iyi nama nyunguranabitekerezo ku mahoro, umutekano n’ubutabera itegurwa buri mwaka n’Ishuri rikuru rya Polisi muri gahunda y’amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru yo ku rwego rw’ icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Programme) mu bijyanye no kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane.