Polisi y’ u Rwanda mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye akagari ka Gahogo yafashe umugabo witwa Nsengimana Aimable w’imyaka 30 y’amavuko ukekwaho gushikuza uwitwa Iryivuze Emmanuel w’imyaka 22 Telefoni n’ amafaranga.
Ibi byabaye kuri uyu wa 10 Ukuboza 2018, mu masaha ya saa 3:00 z’ijoro aho Nsengimana Aimable akekwaho kwiba ashikuje Iryivuze Emmanuel telefoni yo mu bwoko bwa tecno n’amafaranga ibihumbi cumi na bibiri (12 000frw) nyuma yo ku mukomeretsa akoresheje urwembe.
Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko Iryivuze akimara kwibwa yahise ataka cyane Polisi yari hafi ikabasha ku mutabara.
Yagize ati “Hari mu masaha y’urucyerera rwo kuri uyu wa mbere aho Abapolisi bari ku kazi bumvise umuntu utaka cyane mu mudugudu wa Rutenga mu kagari ka gahogo bagahita bihutira kuhagera ngo batabare.”
Akomeza avuga ko mu kuhagera basanze ari umuturage bakomerekeje bakoresheje urwembe nyuma bakanamwambura telefoni n’amafaranga.
CIP Karekezi yemeza ko umwe mu babikoze yamaze gufatwa n’abandi bari kumwe bazafatwa kuko bazwi.
Yagize ati “Ryari itsinda ry’abantu batatu aho umwe muri bo witwa Nsengimana Aimable yamaze gufatanwa Telefoni n’amafaranga ubu hakaba hashakishwa abandi babiri bari kumwe arko tukaba twizeye kubafata kuko imyirondoro yabo yamaze kumenyekana.”
CIP Karekezi yasabye abakomeje kwishora mu byaha byubujura kubireka bakiteza imbere bakoresheje amaboko yabo.
Yagize ati “ Ubujura Kimwe n’ibindi byaha bihanwa n’amategeko iyo ubufatiwemo urafungwa bityo ukaba ubaye umuzigo ku muryango wawe ndetse no ku gihugu kuko bagutunze udakora, abantu bakwiye kurushaho gukoresha ubwenge n’amaboko yabo bagakora imirimo ibateza imbere badakoze ibyaha bibagiraho ingaruka.”
Kuri ubu Nsengimana Aimable afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye aho ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.
Kinyarwanda
English











