Habirora Cyprien wari ufite imyaka 22, yagwiriwe n'ikirombe maze yitaba Imana, naho mugenzi we Jean Pierre Nizeyimana na w’imyaka 22 nawe akomereka ku kaguru bikomeye cyane bakaba bahise bayanwa bombi ku bitaro bikuru bya Kabgayi.
Ibi bikaba byabereye mu murenge wa Kabacuzi, akagari ka Buyoga ,akarere ka Muhanga bakaba bari abakozi ba sosiyeti icukura amabuye y’agaciro ya koluta yitwa Interafrican Mining Corporation (IMC), bakaba bari bagiye gucukura ubuyobozi bwa sosiyete butabizi.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'amajyepfo , Chief Superintendent of Police (CSP) Hurbert Gashagaza , yavuze ko icyo kirombe bacukuragamo amabuye y'agaciro, ku buryo bunyuranyije n'amategeko cyari cyarafunzwe n'inzego zibishinzwe.
CSP Gashagaza yavuze ko inzego z’ibanze zikwiye gufata igamba zikaze zigashyiraho amategeko hakabaho gufunga ibirombe bitujuje ibyangombwa byo gucukura.
Arakangura kandi abaturage kwirinda gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranije n'amategeko, kuko, uretse kuba ari icyaha, bishyira ubuzima by'ubukora mu kaga.
Yagize ati:"Gucukura amabuye y'agaciro bisaba uburenganzira. Hari kandi uburyo acukurwa bwemewe n'amategeko. N'ubwo wayatahura mu murima wawe, ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura nta burenganzira."
Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza guha Polisi amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa hagafatwa ababikoze.
Ingingo ya 438 y'igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y'ubushakashatsi cyangwa iy'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











