Polisi y?u Rwanda, ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe ryafashe uwitwa Nzabonimpa Athanase w?imyaka 35, agerageza kubaha mu ntoki amafaranga ibihumbi 50 avuga ko andi ibihumbi 150 ayabaha kuri telephone bakamuha uruhushya rwo gutwara imodoka icyiciro cya ?C?.
Byabereye ahakoresherezwaga ibizamini mu kagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y?Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobard Kanamugire yavuze ko uyu Nzabonimpa yafashwe ubwo yaramaze gutsindwa ikizamini cyo kuzenguruka.
Yagize ati ?uyu Nzabonimpa yinjiye mu modoka ari kumwe n?abapolisi babiri bagombaga kumukoresha ikizamini cyo gutwara imodoka icyiciro cya ?C?, ubwo yari amaze gutsindwa ikizamini cyo kuzenguruka (Circulation) yabwiye abapolisi ko n?ubwo atsinzwe ariko afite amafaranga ibihumbi 200 akaba yaba abahaye ibihumbi 50 ayandi akaza kuyabaha kuri telefone nibwo yakoraga mu mufuka abahereza ibihumbi 50 bahita bamushyiraho amapingu?.
SP Kanamugire yagiriye inama abantu bose bashaka kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda gutanga ruswa.
Yagize ati: ? Kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ni uburenganzira bw?umuntu wese wujuje ibisabwa, kandi birashoboka ariko hari inzira binyuramo zirimo kuba wize neza, ukiyandikisha usaba gukora, no kujya mu kizamini ugakora kandi ugatsinda. Iyo rero utsinzwe ukajya gutanga ruswa uba wishyize mu byago birimo n?igifungo kandi cy?igihe kirekire.
Yasoje abwira abantu bose baha ruswa abapolisi ngo babahe serivise ko bakwiye kubireka kuko Polisi itagurisha serivise ahubwo iyiha uyikwiriye nta kiguzi, anabibutsa ko ruswa itihanganirwa muri Polisi y?u Rwanda haba ku mupolisi uyisaba kimwe no ku muturage ushaka kuyiha umupolisi.
Nzabonimpa yashyikirijwe urwego rw?ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye ngo akurikiranwe n?amategeko.
Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivugako umuntu wese usaba, utanga cg wakira mu buryo ubwo aribwo bwose, indonke iyo ariyo yose.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kuva k?umyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?izahabu y?amafaranga y?u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5)z?agaciro k?indonke yatse cg yakiriye.

Kinyarwanda
English










