Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Gashyantare bafashe uwitwa Sebanani Sylvetre w?imyaka 32, yafatanwe amasashe ibihumbi 30,400. Yafatiwe mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruli, Umudugudu wa Murambi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Polisi yari ifite amakuru ko Sebanani acuruza amasashe ndetse amwe akayapfunyikiramo ibicuruzwa abakiriya.
Yagize ati? Abaturage bo muri uriya mudugudu baduhaye amakuru ko iyo bagiye kugura ibintu muri butike ye abapfunyikira mu masashe kandi bazi ko Leta yayaciye mu Rwanda. Twahise tujya kuri butike ya Sebanani turamusaka dusanga afite amapaki 152 arimo udusashe dutoya 30,400.?
SP Kanamugire yakomeje avuga ko Sebanani amaze gufatwa yavuze ko ayo masashe ayazanirwa n?umuntu witwa Gasongo uyakura mu gihugu cya Uganda mu buryo bwa magendu. Yavuze ko ayanyuza mu Karere ka Musanze, akanyura mu Karere ka Ngororero akagera i Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z?amasashe bakihutira gutanga amakuru ku bantu bayacuruza. Yongeye kubibutsa ko amasashe atemewe mu Rwanda bitewe n?ingaruka agira ku bidukikije.
Ati? ?Buri gihe Polisi kimwe n?izindi nzego zibishinzwe babwira abacuruzi n?abaguzi bapfunyikira abantu mu masashe ko atemewe mu Rwanda kuko atabora, aho ajugunywe ubutaka ntibwongera kwera kuko ibimera bitabona aho bishorera imizi, ikindi kandi amasashe yangiza ibinyabuzima byo mu mazi yanatwikwa agahumanya ikirere.?
Sebanani yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Nyamabuye mu gihe hagikorwa iperereza hanashakishwa Gasongo.
Itegeko n? 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n?icuruzwa ry?amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n?ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?inshuro icumi (10) z?agaciro k?ayo masashe n?ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ivuga ko Umuntu uranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n? ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n?ibyo bikoresho akabyamburwa.
Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).

Kinyarwanda
English










