Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: Urubyiruko rwakanguriwe kugira uruhare kurengera uburenganzira bw’umwana

Urubyiruko 116 rwo mu madini atandukanye ndetse n’urwo mu nama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’umurenge rwo mu karere ka Muhanga na Kamonyi  rwasobanuriwe uburenganzira bw’umwana n’uruhare bakwiye kugira mu kurengera umwana.

Uru rubyiruko rwaturutse mu mirenge 6 y’akarere ka Muhanga ariyo Kiyumba, Rongi, Rugendabari, Kabacuzi, Kibangu na Nyabinoni ndetse n’uwa Kayenzi wo mu karere ka Kamonyi. Ubu butumwa babuhawe tariki ya 14 Nyakanga; mu cyumba cya Paruwasi Gatulika ya Kanyanza mu murenge wa Kiyumba. Yateguwe na Diyosezi Gatulika ya Kabgayi ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza RGB.  

Ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu karere ka Muhanga Inspector of Police (IP) Innocent Musabyimana mu kiganiro yagejeje kuri urwo rubyiruko yagize ati:” umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kwandikishwa mu gihe yavutse, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kugaragaza igitekerezo cye, kwidagadura n’ibindi”. IP Musabyimana yakomeje ababwira ko uburenganzira bw’umwana uwo ariwe wese bugomba kubahirizwa hatitawe ku buryo yavutsemo cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose.

Yakomeje ababwira ko ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abana harimo kubakubita , kubakoresha imirimo ivunanye, kubaha ibihano bikomeye, kubasambanya, kubata, kwihekura n’ibindi. Yabasabye ko bakangurira ababyeyi hirya no hino aho batuye, kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma bahunga iwabo.

Yakomeje abwira urwo rubyiruko rwitabiriye ayo mahugurwa ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana ndetse na Isange One stop Centers mu turere twose. Ibi yabikoze kugira ngo irusheho kurwanya no gukumira biriya byaha no gufasha abahohotewe. Yanabibukije nimero zihamagarwa mu gihe iryo hohotera ryabayeho arizo 3512, 116 ndetse na 3029; iyi ikaba ari iya Isange one stop centers.

Aya mahugurwa yasojwe ku mugaragaro na Komiseri ushinzwe amakuru n’ubutwererane mu nama y’igihugu y’urubyiruko Ukurikiyeyezu Alex;  akaba yarasabye uru rubyiruko kuzashyira mu bikorwa inama nziza bagiriwe na Polisi y’u Rwanda.