Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu Ntara y’Amajyepfo

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Ukwakira, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’abo mu turere twa Karongi, Ngororero  na Rutsiro mu Ntara y’i Burengerazuba. Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Superintendent (CSP) Kayijuka Sindayiheba agaragaza imiterere y’uko Polisi ikora akazi kayo muri iyo ntara, yavuze ko akazi gakorwa neza ariko hakaba hakiri ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ubwicanyi n’ibindi.

Yakomeje avuga ko mu ngamba zafashwe kugira ngo akazi gakorwe neza harimo kuzamura imibereho myiza y’abapolisi ndetse no gukorana n’abaturage n’izindi nzego hagamijwe gukumira ibyaha no kubiburizamo bitaraba.

Umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ishami ry’imicungire y’abakozi Chief Superintendent (CSP) Vincent Sano we mu kiganiro yagiranye n’abo bapolisi yibanze ku micungire no kubika neza ibikoresho bya Polisi, aho yagaragaje ko kubibika neza ndetse no kubikoresha neza bituma akazi gakorwa neza bityo Polisi ikuzuza neza inshingano zayo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana mu ijambo yagejeje ku bapolisi, yibanze ku bintu bitandukanye birimo kuzuza neza inshingano kuri buri mupolisi, gukorana ubunyamwuga mu kazi, kurwanya ruswa, ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha, kumenya amakuru hakiri kare y’ikintu icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano hagamijwe gukumira.

IGP Emmanuel K Gasana akaba yakomeje avuga ko umupolisi ukora akazi ke neza atagomba kurangwa n’imyitwarire mibi nk’ubusinzi,kwiyandarika n’izindi lngeso mbi zidahesha isura nziza umupolisi na Polisi y’u Rwanda muri rusange.

Ikindi cyibanzweho muri uru ruzinduko ni ukubashishikariza gukomeza gukora neza akazi bakorana n’abaturage mu bikorwa binyuranye byo kwicungira umutekano n’ibindi bikorwa by’iterambere, kuko ubu bufatanye byagaragaye ko butanga umusaruro ushimishije mu kuburizamo ibyaha. IGP Emmanuel K Gasana akaba yasoje asaba abapolisi kwisuzuma mu kazi bakora buri munsi kugira ngo barebe ko intego baba barihaye zagezweho.