Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: Umuturage yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa

Umushoferi witwa Gatete Jean Marie Vianney w?imyaka 39 yafashwe kuwa Gatandatu tariki 11 agerageza guha umupolisi ruswa ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi Bibi. Yafatiwe mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe , Akagari ka Murambi, umudugudu wa Kivumu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Gatete yagerageje gutanga ruswa kugira ngo umupolisi amureke akomeze gutwara imodoka adafite ibyangombwa.

Yagize ati? Gatete yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ahagarikwa n?abapolisi bari mu kazi k?umutekano wo mu muhanda. Abapolisi basanze iyo modoka idafite icyangombwa cy?ubuziranenge bw?ibinyabiziga, nta cyangombwa gutwara ibintu ndetse n?amapine yari ashaje. Gatete amaze kubona ko afashwe yatangiye gushaka guha umupolisi ruswa kugira ngo amureke akomeze urugendo.?

SP Kanamugire yaburiya abatwara ibinyabiziga kwirinda imyumvire nk?iyo iganisha ku gukora ibyaha. Abakangurira kubaha amategeko kandi baramuka bafatiwe mu byaha cyangwa mu makosa bakirinda gushaka gutanga ruswa.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z?agaciro k?indonke yatse cyangwa yakiriye.