Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: Umuntu umwe yahitanywe n’ikirombe cyamugwiriye acukura amabuye

Habukubaho Francois Xavier  wari ufite imyaka 18 y’amavuko, yagwiriwe n’ikirombe ahita yitaba Imana  ku manywa yo ku italiki ya 25 Mutarama 2018.

Ibi bikaba byabereye mu kagari ka Butare ,umurenge wa Kabacuzi, ho mu karere ka Muhanga, akaba yari  atuye mu kagari ka Giko, umurenge wa Kayumbu mu karere ka Kamonyi ; akaba yari arimo kwiba ayo mabuye ahahoze hacukurwa na kompanyi yitwa MIMICO  ariko hari hamaze igihe hafunzwe.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amajyepfo ,  CIP Emmanuel Kayigi  , yavuze ko icyo kirombe yacukuragamo amabuye y'agaciro cyari cyarahagaritswe n’ubuyobozi kubera impanuka cyagiye gikunda guteza.

CIP Kayigi  yavuze n’abemerewe gucukura bakwiye gufata igamba zikaze bagashyiraho amategeko hakabaho kurinda neza ibirombe bifite  ibyangombwa byo gucukura aho yanagarutse noneho ku bucukuzi butemewe n’amategeko nabwo bugenda bugaragara henshi ndetse mu birombe biba byarafunzwe n’inzego z’ibanze.

Arakangurira  kandi abaturage kwirinda gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranije n'amategeko, kuko, uretse kuba ari icyaha, bishyira ubuzima by'ubukora mu kaga nk’uko byagendekeye uyu mugabo.

Yagize ati:"Gucukura amabuye y'agaciro bisaba uburenganzira. Hari kandi uburyo acukurwa bwemewe n'amategeko kuko bisaba ibikoresha bihagije bishobora kurinda abakora ako kazi  haba gukomereka cyangwa no gupfa igihe ubutaka bubagwiriye nk’uko bikunze kubaho. N'ubwo wayatahura mu murima wawe, ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura nta burenganzira."

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza guha Polisi amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa hagafatwa ababikoze; cyane cyane kuri ibi birombe biba byarafunzwe kuko hari bamwe bakomeza kwitwikira amajoro no gushaka kunyura mu rihumye ubuyobozi maze bagasubira gushakamo amabuye.

Aha yagize ati:” Ujyamo muri ubu buryo, iyo agize ibyago nk’ibi ni umuryango we uhahombera kuko nta bwishingizi aba afite , niyo mpamvu dusaba ababituriye kubireka kuko ingaruka zabyo aribo bazirengera.”

Ingingo ya 438 y'igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y'ubushakashatsi cyangwa iy'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku mwaka umwe n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.