Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo 2 bakekwaho gukora indangamuntu

Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga, ifatanyije n’abaturage yataye muri yombi amugabo bitwa Ibambasi Celestin w’imyaka 33 na Nduwayesu Fulgence bakekwaho gukora mu buryo butemewe n’amategeko no guha abantu indangamuntu.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, kugirango uyu Ibambasi afatwe, byavuye kuri Nduwayesu Fulgence wafatanywe indangamuntu 2, imwe ye kuko yari ihuje imyirondoro n’ifoto ye, n’indi yari yanditseho imyirondoro idahuye n’ifoto ye nk’uko byagaragaraga.

Nduwayezu wari usanzwe ari umwarimu wigisha  gutwara ibinyabiziga mu mujyi wa Muhanga, akaba yarafatanyaga na Ibambasi kubeshya abantu ngo babahe amafaranga bazabahe impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Superintendent of Police (CSP) Hubert Gashagaza, yavuze ko Polisi y’u Rwanda igiye gukora iperereza, igashakisha izo mpushya zatanzwe mu buryo butemewe n’amategeko, kandi uzazifatanwa nawe akazafatwa nk’umufatanyacyaha w’aba bagabo kuko bazi neza ko impushya zo gutwara ibinyabiziga zitangwa na Polisi y’u Rwanda.

CSP Gashagaza yakomeje  akangurira abantu kwirinda gushakira impushya zo gutwara ibinyabiziga mu nzira zitemewe n’amategeko, ahubwo  bakitabira gukora ibizamini, dore ko na Polisi y’u Rwanda yaborohereje uburyo bwo kuzikorera maze bakazibona mu buryo bwemewe.

Ibambasi na Nduwayesu ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane niba hari abandi bantu bari inyuma y’iki gikorwa.