Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ikangurira abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho bagaragarizwa ko byangiza ibidukikije, kubura ubuzima ndetse no gutesha agaciro isoko n'umurimo w'ubucukuzi bw 'amabuye y'agaciro mu Rwanda.
Nyamara n’ubwo Polisi ihora ikora ubwo bukangurambaga igatanga n’inama ku baturage bose muri rusange, hari bamwe badakurikiza izi nama bagirwa. Urugero ni mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Nyarusange, aho muri iki cyumweru dusoza tariki ya 06 Gashyantare Polisi ihakorera ku bufatanye n’izindi nzego z'umutekano zihakorera bafashe abagabo babiri aribo Zigirinshuti Celestin w’imyaka 39 na Uwamahoro Rukundo Anastase w’imyaka 29 bari gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta mu buryo butemewe n’amategeko mu kirombe cyafunzwe giherereye mu kagari ka Ngaru cyahoze ari icya Kompanyi y'ubucukuzi bw 'amabuye y'agaciro.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko iki kirombe cyari cyarafunzwe n’ubuyobozi bw'akarere ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro mu Rwanda kuko babonaga aho hantu hazateza ubutayu, ikindi kandi ngo ibitaka n’indi myanda yavagamo byatembaga bigana mu ruzi rwa Nyabarongo hafi y’urugomero rw’amashanyarazi.
Yagize ati: “Abataruge bakangurirwa kenshi kubungabunga ibidukikije kuko bifite uruhare runini mu buzima bw’abantu n’ubw’inyamaswa muri rusange. Kuba Leta yarafunze iki kirombe nuko yabonaga hari byinshi cyangiza mu bidukikije birimo uruzi rwa Nyabarongo kandi ikabona aho hantu hazahinduka ubutayu, ikindi kandi Leta yabonaga ko hari abaturage bashobora kuhatakariza ubuzima kubera imiterere y'ubutaka bwaho.”
Akomeza avuga ko abaturage bakwiye kumenya no gusobanukirwa ko niba ubuyobozi bubabwiye ko ahantu runaka nta gikorwa kemerewe kuhakorerwa haba hari impamvu yabyo, bakibuka ko uhafatiwe ahanwa n’amategeko. By’umwihariko nta munsi Polisi itabuza abantu kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga kandi bigahanwa n’amategeko.
Yagize ati: “Ubucukuzi nk’ubu butemewe bwangiza amashyamba, ubutaka, inzuzi, imigezi, inyamaswa n’ibindi, utibagiwe kandi gutakaza ubuzima bw’ababyishoramo. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abatutage itazigera iha agahenge na gato abakora bene ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko.”
CIP Twajamahoro yasabye abaturage muri rusange kwirinda ubucukuzi butemewe n’amategeko kimwe n’ibindi byaha muri rusange, abasaba kujya bihutira gutanga amakuru y’abakora ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka ku muryango nyarwanda.
Aba bagabo bombi nyuma yo gufatwa n’ibikoresho bifashishaga, bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha sitasiyo ya Muhanga ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.
Ingingo ya 54 mu itegeko no 58 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko: Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Kinyarwanda
English









