Trending Now

Muhanga: Polisi yasabye abanyeshuri kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Yozefu I Kabgayi  (GS St Joseph Kabgayi) barakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bikomeje kugaragara mu rubyiruko  birimo ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu,ubusambanyi bukorerwa abangavu ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda ikorere mu karere ka Muhanga ubwo yahuraga n’abanyeshuri bo muri iryo shuri riherereye mu murenge wa Nyamabuye  kuri uyu wa kabiri tariki 16 Ugushyingo.

Umuyiobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga Superintendent of Police (SP) Thiery Munanira  yasabye abo banyeshuri kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko bifatwa nk’intandaro y’ibindi byaha.

Yagize ati “ Ibiyobyabwenge ni bibi kuko bituma umunyeshuri adatekereza neza, bigatuma atsindwa amasomo ye bikaba byanamuviramo guta ishuri.Ni nabyo usanga ari intandaro y’ibindi byaha nko gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ubujura n’urundi rugomo”.

SP Munanira yakomeje asaba abana b’abakobwa kujya birinda abantu babashukisha utuntu bagamije kubasambanya kuko byabaviramo gutwara inda imburagihe cyangwa bakandura indwara zandurira mu myanya mpuzabitsina.

Yababwiye ko amahirwe bafite uyu munsi bakwiriye kuyabyaza umusaruro bategura ejo hazaza habo heza birinda ibishuko bitandukanye kuko ibyo badafite uyu munsi ejo bazabibona nibakomeza gukunda ishuru.

Umuyobozi w’iri shuri ryitiriwe mutagatifu Yozefu, Akimana Innocent yashimiye byimazeyo ubuyobozi bwa Polisi bwafashe icyemezo cyo kwegera urubyiruko  ku mashuri aho biga kuko babona umwanya wo gusobanurirwa neza ingaruka z’ibyaha bitandukanye.

Ati” Ibiganiro nk’ibi hagati y’abanyeshuri na Polisi bituma abanyeshuri bunguka ubumenyi butandukanye bityo bakamenya ibyaha bitandukanye n’ingaruka zabyo.”

Uyu  muyobozi avuga ko hari bamwe mu banyeshuri bakora ibyaha batazi ko aribyo, batanazi ingaruka zabo.

Yasoje asaba abanyeshuri kuba intangarugero mu byobakora aho yanabasabye kujya batanga amakuru k’umuntu wese ushaka kubashora mubyaha nk’ibi byo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse nibindi byaha.

Abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye ibiganiro bahawe biyemeza kurwanya ibyaha  binyuze mu biganiro bazajya bagirana mu mahuriro bafite ku ishuri  arwanya ibyaha.

Baniyemeje kandi kujya batangira amakuru ku gihe igihe cyose hari umuntu babonye akora ibyaha cyangwa akoresha ibiyobyabwenge.