Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga, ku itariki ya 29 Mata, yaganirije abanyeshuri bagera kuri 900 abarezi n’abakozi b’ishuri ry’imyuga rya Muhanga Technical Center riherereye mu kagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye, bakangurirwa kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byatuma bacikiza amashuri yabo.
Mu kiganiro umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (DCLO) muri aka karere Inspector of Police (IP) Innnocent Musabyimana, yasobanuriye abo banyeshuri amoko y’ibiyobyabwenge bikunda kuboneka mu Rwanda, birimo urumogi,kanyanga n’ibindi.
IP Musabyimana yasabye aba banyeshuri nk’urubyiruko rw’ejo hazaza, kwirinda umuntu uwo ariwe wese wabashora mu gukoresha ibiyobyabwenge, kuko aribyo bituma bakwishora mu byaha nk’ubusambanyi n’ibindi .
Yagize ati: “ Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi kandi nyinshi zirimo, nko kwishora mu busambanyi ukaba wahandurira Sida, cyangwa se ukaba watwara inda utateganyije bigatuma uva mu ishuri.”
Yakomeje abasaba kwirinda ikintu cyose cyabarangaza, ahubwo bakita ku masomo yabo, kugirango bazavemo abanyarwanda bafite ubumenyi butandukanye buzabafasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.
Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu banyeshuri bari bitabiriye ibi biganiro, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuko ibiganiro nk’ibi biri mu byamufashije kureka ibiyobyabwenge.
Yagize ati:”Jyewe iwacu ni mu karere ka Gicumbi, nabyirutse ababyeyi banjye bacuruza ibiyobyabwenge bya kanyanga n’urumogi, naje kubinywa kuko babimpaga nkajya kubicuruza ngo jye ntawapfa kumenya kuko nari nkiri muto, mbikuriramo gutyo bitumva mva no mu ishuri. Nyuma naje kujya mu kiganiro nk’iki, Polisi itwigisha ibibi byabyo mpita numva mbizinutswe, mfata umwanzuro wo kubireka nsubira mu ishuri.”
Nyuma y’ibyo biganiro, umuyobozi w’ ikigo Benimana Jacques, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba idahwema kuza kuganiriza abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge.
Yavuze ko ubufatanye bwa Polisi n’ ikigo, bwatumye abanyeshuri bakomeza gusobanukirwa n’ ububi bw’ ibiyobyabwenge, ndetse ibi bikaba byaratumye bamwe mu bari bafite iyo ngeso bayicikaho.
Ibiganiro nk’ibi kandi bikaba byanabereye mu karere ka Rusizi, muri GS Nyakabwende, byitabiriwa n’abanyeshuri barenga 490.
Kinyarwanda
English











