Mu nshingano za Polisi y’u Rwanda, harimo no kurwanya icyabuza buri munyarwanda kubaho mu mahoro n’umutekano. Iyi nshingano Polisi y’u Rwanda ikaba iyigeraho inyuze mu biganiro igirana n’abaturage, ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing).
Ni muri urwo rwego Polisi ikorera mu karere ka Muhanga, nyuma y’aho imenyeye amakuru ko mu murenge wa Kabacuzi hari imiryango imaze igihe ibana mu makimbirane, kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Ukuboza 2014, umupolisi uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) mu karere ka Muhanga Inspector of Police (IP) Claver Kayihura , ari kumwe n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’uwo murenge Rurangwa Laurent basuye imiryango 28 kandi bayigira inama.
Mu miryango yagiriwe inama harimo n’uwa Seminani Vedaste w’imyaka 43 n’umugore we Umugwaneza Jeanne w’imyaka 36 y’amavuko uwo mugabo akaba yagize ati:”Gutunga umuryango wanjye numvaga bitandeba, sinashoboraga kujya guhinga cyangwa se kugira ikindi nkora gifasha umuryango wanjye , kwishimisha kwanjye byabangamiraga umuryango wanjye”.
Yongeyeho avuga ko yataga igihe n’udufaranga yabaga afite tugashirira mu businzi kandi murugo ntacyo yasizeyo, umugore yagira icyo amubaza agahita amukubita mu rwego rwo kumucecekesha, bityo akaba yasabye umugore we imbabazi akaba kandi yiyemeje kuba intangarugero murugo rwe.
Umugwaneza yagize ati “N’ubwo umugabo wanjye yampemukiye namubabariye ikindi kandi ndashimira Polisi y’u Rwanda kuko ariyo yatumye twiyunga tukava muri uru rwobo twarimo tukaba tugiye kurema umuryango mushya”.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kabacuzi Rurangwa Laurent nawe yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera iki gikorwa ari nacyo pfundo ry’umutekano mu miryango ndetse no mu gihugu muri rusange.
Yabwiye abari aho ko igihe havutse ikibazo hatagira abihanira ahubwo bakagana inzego z’ubutabera.
IP Kayihura yavuze ko amakosa yo mu ngo aterwa akenshi na kenshi n’abakoresha ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe.
Yibukije abaturage ko abakoresha ibiyobyabwenge, baba ababinywa, ababicuruza ndetse n’ababikora, aribyo bibashora mu gukora ibindi byaha .
Akaba yagiriye iyo miryango inama yo kwirinda ibikorwa byose bibi kandi bagatanga amakuru kubaba babyishoramo.
Kinyarwanda
English











