Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: Polisi yafashe uwaguraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Umugabo witwa Ndahimana Jean Bosco w’imyaka 36 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Bahimba, akagari ka Rwasare, umurenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga niwe wafashwe na Polisi ikorera muri uwo murenge ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Ugushyingo. Polisi yasanze  afite amabuye y’agaciro iwe mu rugo, amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti na Koluta ibiro 18, yayaguraga mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko gufatwa kwa Ndahimana kwaturutse ku makuru yatanzwe n’inzego z’ibanze z’aho atuye.

Yagize ati: “Abayobozi mu nzego z’ibanze zari zifite amakuru ko uyu mugabo agura amabuye y'agaciro ku bantu bitwikira ijoro bakajya kuyacukura  mu birombe byafunzwe kubera ko bitujuje ibisabwa."

CIP Twajamahoro avuga ko Polisi ikorera mu murenge wa Mushishiro yahise itegura igikorwa cyo kujya gusaka Ndahimana basanga mu nzu iwe harimo ayo mabuye ibiro 18 n'igice bya Koluta  na Gasegereti.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyepfo yashimiye abayobozi mu nzego z’ibanze batanze amakuru, aboneraho gukangurira  abaturage ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko byangiza ibidukikije, kandi ko bishyira mu kaga ubuzima bw'ababikora kuko bashobora kugwirwa n'ibyo birombe.

CIP Twajamahoro yibukije abaturage ko ari ucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse n'abayagura bose bahanwa n'amategeko.

Yagize ati: “Umuntu ugura amabuye y’agaciro agomba kubisabira uburenganzira, agahabwa icyangombwa kibimwemerera kandi agatangira kubikora ari uko amaze kugihabwa, ibi kandi baranareba n’uyacukura, akabikora mu buryo butabangamiye ibidukikije n’umutekano w'abacukuzi muri rusange.”

Ndahimana yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rukorera kuri sitasiyo ya Mushishiro kugira ngo akurikiranwe ku byaha acyekwaho.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, mu ngingo yaryo ya 54, ivuga ko  umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa  kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.