Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 06 Nzeri 2018 yafashe umusore w’imyaka 19 witwa Maniragaba Protais .Uyu musore we na bagenzi be babiri bagishakishwa n’inzego z’umutekano bakaba bitwikiraga ijoro bagatema ishyamba rya leta riherereye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Rugendabari mu kagari Kanyana bakaritwikamo amakara.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Twizere Karekezi yavuze ko aba basore batemaga igiti kimwe bakimuka bagatema ikindi ku buryo batabitemaga ahantu hamwe , gusa bakaba bari bamaze gutema ahangana n’ubuso bwa kimwe cya kabiri cya hegitari (a50).
CIP Karekezi avuga ko kugira ngo aya makuru amenyekane ndetse na bariya basore bakurikiranwe byaturutse ku bufatanye n’abaturage ubwo batangaga amakuru mu bayobozi mu nzego z’ibanze.
Umuyobozi w’umurenge wa Rugendabari n’abagize urwego rwa DASSO bakimara kumenya aya makuru bagiye kureba aho abo basore batwikira ishyamba bagezeyo babatera amabuye biba ngombwa ko bitabaza Abapolisi.
CIP Karekezi yagize ati:”Abaturage nibo batanze amakuru ko hari abantu bitwikira ijoro bagatwika ishyamba rya leta,umuyobozi w’umurenge yagiyeyo bamutera amabuye , nibwo nawe yabimenyesheje abapolisi bajya gufata abo basore”.
Akomeza avuga ko ubwo hakorwaga igikorwa cyo gufata abo basore batatu, bahise biruka barahunga ariko uwitwa Maniragaba Protais arafatwa. Akimara gufatwa yavuze ko bari bamaze amenzi ane (4) batema ririya shyamba bakaritwika aho bari bamaze gutwika ishyamba riri ku buso bwa kimwe cya kabiri cya hegitari.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko abacitse nabo barimo gushakishwa n’inzego z’umutekano,hakaba hari icyizere ko bazafatwa kuko imyirondoro yabo izwi.
CIP Karekezi yashimiye abaturage ku ruhare bagize batanga amakuru abasaba gukomereza aho ari umusanzu barimo gutanga wo kubaka igihugu.
Yakomeje yibutsa abaturage ko bagomba kugira uruhare mu kurinda amashyamba ya leta ndetse n’ibindi bidukikije kuko bibafite akamaro kanini ndetse kwangiza ibidukikije bihanirwa n’amategeko.
Yagize ati:”Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza kubungabunga urusobe rw’ibidukikije cyane cyane amashyamba, uretse kuba bifite akamaro kanini ku buzima bwa muntu, kwangiza ibidukikije bihanirwa n’amategeko”.
Yasabye urubyiruko gucika ku ngeso mbi yo gushaka gutungwa n’ibitabavunnye, abasaba guhaguruka bakitoza gukora cyane bakirinda kuba bakwishora mu bikorwa byatuma bafatwa bagafungwa.
CIP Karekezi yagize ati:”Uriya musore aracyari muto none agiye gufungwa, Icyo twasaba urubyiruko n’ukwitoza gukora cyane bakirinda kujya mu byaha bituma bafungwa.”
Kuri ubu Maniragaba Protais polisi yamushyikirije Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.
Ingingo ya 416 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
English









