Abantu batatu bafashwe na Polisi ku italiki 07 Kamena uyu mwaka barimo gucukura amabuye y’agaciro ya Gasegereti mu buryo butemewe n’amategeko mu ishyamba ry’akarere ka Muhanga riri ku musozi wa Mushubati.
Abafashwe ni Kalinijabo Sixbert w’imyaka 47 y’amavuko,Tuyishimire ufite imyaka 18 na Safari Salez ufite 16; ubwo Polisi yabafataga ikaba yarabasanganye ibiro bibiri bahavanye n’umufuka urimo umucanga bari batarayungurura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Polisi yabafashe nyuma y’aho Ubuyobozi bw’aka karere iyimenyeshereje ko hari abantu bacukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko kuri uwo musozi.
CIP Kayigi yagize ati,"Tukimara kubimenyeshwa, twahise dukora umukwabu wo kubafata. Ishyamba bacukuragamo ayo mabuye y’agaciro rihuriweho n’imirenge itatu; uwa Nyarusange, uwa Muhanga n’uwa Nyamabuye. Ikirombe bayacukuragamo akarere kari karagihagaritse."
Yagize ati,"Abo bita ‘’Abanyogosi’’ ni bo bajyaga gucukura amabuye y’agaciro aho hantu batabyemerewe n’amategeko; ibikorwa byabo bikaba byangiza ibidukikije n’ibikorwaremezo dore ko hari n’itiyo y’amazi yajyanaga amazi mu mujyi wa Muhanga baciye bagira ngo bayakoreshe mu bucukuzi. Batatu Polisi yahafatiye yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha".
CIP Kayigi yibukije ko umuntu ushaka gucukura amabuye y’agaciro agomba kubisabira uburenganzira mu nzego zibishinzwe; ndetse yongeraho ko abayacukura mu buryo butubahirije amategeko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko hari ababigwamo; abandi bakaba babikomerekeramo; kandi usibye n’ibyo; ko ibikorwa nk’ibyo bigira ingaruka ku risobe rw’ibinyabuzima muri rusange.
Yavuze ko inkangu, itemba ry’ubutaka n’imyuzure ari bimwe mu biza biterwa ahanini n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko; bityo asaba abatuye iyi Ntara kwirinda ibikorwa byose byangiza ibidukikije.
Ingingo ya 438 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego za Leta zirimo Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) basinye amasezerano agamije ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije.
Kinyarwanda
English











