Trending Now

Muhanga: Polisi yafashe abamotari babiri batwaye amabuye y’agaciro mu buryo bwa majyendu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Mushishiro, mu rucyerera rwo kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Nzeri, ku makuru yahawe n’abaturage yafashe abamotari babiri batwaye ibiro 70 by’amabuye y’agaciro yo mubwoko bwa koruta  mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abafashwe ni Ukurikiyumukiza Jean Damascene w’imyaka 32 ufite moto ifite icyapa kiyiranga RC 594X  na Ndayambaje Aphrodis w’imyaka 35 ufite moto RC 158Z. Aba bombi bakaba bafatiwe  mu muhanda  Muhanga berekeza i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP)  Bonaventure Karekezi, avuga ko aba bamotari bafashwe biturutse ku makuru Polisi ikesha abaturage.

Yagize ati” Twahawe amakuru n’abaturage ko hari abamotari bahetse amabuye y’agaciro bayakuye mu murenge wabo kandi ko bayajyanye mu buryo bwa majyendu. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise dushyira bariyeri mu nzira aho ducyeka ko abo bamotari bari bunyure, baje turabafata”.

CIP Karekezi avuga ko nyuma yo gufata aba bamotari bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mushishiro,aho bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB).

CIP Karekezi yakanguriye abamotari kujya birinda gutwara imizigo batazi ikiyirimo.

Yagize ati” Abamotari bakunze kugaragara mu bikorwa nk’ibi byo gutwara ibicuruzwa bya majyendu n’ibiyobyabwenge. Tubagira inama  ko mu gihe bahetse umuzigo bagomba kumenya ikiwurimo cyane cyane nkiyo batwaye abantu mu ijoro.  Kuko iyo ufatanwe ibicuruzwa bya majyengu nawe ufatwa nk’umufatanyacyaha”.

Akomeza agira inama n’abakora ubucuruzi nk’ubu butemewe kubireka kuko Polisi ifatanyije n’abaturage abazabigerageza bazafatwa.

Yagize ati” Abibwira ko gutwara ibicuruzwa nk’ibi ni joro kuri moto cyangwa no kubindi binyabiziga  ariho babona umutekano usesuye baribeshya. Nta gihe na kimwe Polisi y’u Rwanda itaba iri maso, ikindi imikoranire myiza yayo n’abaturage izajya ibafasha gufata abajura nk’aba bitwikira ijoro bibwira ko baciye  mu nzira Polisi itarimo”.

Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru ngo aba bajura bafatwe,abasaba gukomeza ubufatanye nk’ubu kuko bizafasha mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.