Mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano, ku itariki ya 07 Kanama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga ifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere bagiranye inama yaguye y’umutekano n’abaturage bo mu murenge wa Rongi mu kagari ka Nyamirambo.
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe kurwanya ibyaha (DCLO), Inspector of Police Innocent Musabyimana mu kiganiro yatanze, yasabye abayobozi b’imidugudu n'utugari ndetse n’abaturage muri rusange kuvugurura amarondo,hagamijwe imigendekere myiza yayo kugira ngo hakomeze kubaho gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange.
Yagize ati:” Buri mudugudu ukwiye kugira ikaye yandikwamo abinjira n’abaosoko kugira ngo bibafashe kumenya umuntu mushya waje mu mudugudu wanyu ndetse n’uwasohotsemo”.
Yakomeje asaba abaturage kujya batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe ndetse no kugira aho bandika abantu bashya baje mu mudugudu.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice yasabye abaturage guha umwanya imirimo ibateza imbere n’iteza imbere igihugu muri rusange bagafatanya n’inzego z’umutekano n’iz’ibanze gukumira uwo ariwe wese washaka konona iterambere igihugu kigezeho.
Yakomeje abasaba kwitabira gahunda za leta zitandukanye zirimo ubwisungane mu kwivuza n’izindi.
Abaturage bishimiye inama bagiriwe n’abayobozi babo biyemeza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha cyane cyane batangira amakuru ku gihe icyo aricyo cyose cyabahungabanyiriza umutekano.
English









