Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho muri iki cyumweru dusoza mu ijoro rya tariki ya 19 rishyira tariki ya 20 Ukuboza, ifashe abagabo bagera kuri 12 bitwikiriye ijoro bajya gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa koruta na gasegereti mu birombe byafunzwe. Ni ibirombe biherereye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Mushishiro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko ifatwa ry’aba bagabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Yagize ati: “Abayobozi mu nzego z’ibanze bari bafite amakuru ko hari abaturage bo mu midugudu ya Bahimba na Kanyinya mu kagari ka Rwasare bitwikira ijoro bakajya mu birombe byafunzwe bakajya gucukuramo amabuye. Kuri uyu wa kane nibwo babonye amakuru ahamye bahamagara Polisi ikorera mu murenge wa Mushishiro ihita ijyayo mu masaha ya saa sita z’ijoro ifata bariya bantu 12, gusa abapolisi babafashe bataragera ku mabuye.”
CIP Twajamahoro avuga ko ibi birombe abaturage bacukuramo aya mabuye byafunzwe kubera ko byangizaga urugomero rwa Nyabarongo rutanga amashanyarazi ruherereye mu murenge wa Mushishiro.
CIP Twajamahoro yakanguriye abaturage kwirinda gushyira ubuzima bwabo mukaga bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko batabifitiye ubumenyi n'ibyangombwa.
Yagize ati: “Uretse no kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko, binashyira ubuzima bw'ubikora mu kaga. Abantu bakwiye kwirinda ibi bikorwa no kubirwanya, kuko ubuzima bw’ababikora nk’uko bikunze kugaragara kenshi baba badafite ubumenyi muri byo n’ibikoresho bihagije, hagira impanuka na ntoya bahura nayo ikabaviramo gukomereka ndetse bakahasiga ubuzima.”
Yanabibukije ko gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri mu buryo bunyuranyije n’amategeko byangiza ibidukikije. Niyo mpamvu buri wese akwiye kubirwanya no kubikumira atanga amakuru y’ababikora.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyepfo yaburiye abagifite ingeso yo gucukura amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kimwe n’undi wese ukora igikorwa kinyuranyije n’amategeko ko akwiye kubicikaho kuko Polisi itazabura kumufata ikamushyikiriza ubutabera.
Ingengo ya 54 mu itegeko no 58 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko: Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Kinyarwanda
English









