Polisi y’u Rwanda yaburiye abishora mu bikorwa byo gucuruza inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ishimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ubu bucuruzi mu rwego rwo gukumira ingaruka ziterwa n’inyama zitujuje ubuziranenge.
Ni nyuma y’uko biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mutarama, Polisi yafashe imodoka yari ipakiye ibilo 900 by’inyama n’abantu 5 bakurikiranyweho kugira uruhare mu gucuruza inyama z'inka bakoresheje inyandiko mpimbano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko bafatiwe mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe, ahagana saa munani n’igice z’igicamunsi, bazitwaye mu modoka itemerewe gutwara inyama.
Yagize ati: “Abafatiwe muri ubu bucuruzi bw’inyama zitujuje ubuziranenge binacyekwa ko zikomoka ku matungo yibwe; ni abagabo batatu n’abagore babiri barimo umugabo w’imyaka 44 ari nawe nyir’imodoka yari izitwaye, umushoferi wayo ufite imyaka 28, umugore w’imyaka 52, uvuga ko afite ibagiro na mugenzi we w’imyaka 37 bakoranaga ndetse n’umugabo w’imyaka 45 ukora akazi ko kubaga, bose hamwe bafite aho bahurira no gucuruza inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko hifashishijwe impapuro mpimbano.
SP Habiyaremye, yavuze ko kugira ngo iyi modoka ipakiye inyama ifatwe ndetse n’abo bantu bombi bafatwe, byagizwemo uruhare n’abaturge batanze amakuru.
Ati: “Amakuru yavugaga ko hari imodoka ijya iza ikazenguruka mu mirenge itandukanye yo muri aka Karere, igapakira inyama z’inka mu buryo butemewe, ikazijyana i Kigali. Hagendewe kuri ayo makuru y’iyo modoka byatumye ihita ifatwa ipakiye inyama zipima Kg 900 ifatirwamo nyirayo n’umushoferi.”
Bamaze gufatwa nyir’imodoka n’inyama, yiyemereye ko asanzwe aza agapakira inyama mu modoka nta byangombwa abifitiye, akabifashwamo na bagenzi be nabo baje gufatwa; haba mu kuzishakisha, kuzipakira no gushaka ibyangombwa by’ibihimbano mbere yo kwerekeza mu Mujyi wa Kigali aho yazigurishirizaga.
SP Habiyaremye avuga ko mu Ntara y’Amajyepfo hakunze kugaragara ubujura bw’amatungo cyane cyane inka, aho kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama; hamenyekanye inka 28 zibwe, inyinshi muri zo zikaza kugaruzwa ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.
Yavuze kandi ko ubwo iyi modoka yafatwaga, muri aka karere hari haraye hibwe inka 2; haboneka imwe indi irabura, bikaba bicyekwa ko izo nyama ari iziba ziturutse ku nka zibwe.
Yaburiye abishora mu bucuruzi bw’inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko kuri ubu hakajijwe imikwabu yo gufata abacyekwaho kwiba amatungo ndetse n’abacuruza inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yashimiye abatanze amakuru yatumye iyi modoka ifatwa ndetse n’abo bose bacyekwaho kubigiramo uruhare bagafatwa, yongera gushishikariza abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we mu rwego rwo gukumira ubujura n’ibindi byaha bihungabanya umutekano n’ituze rusange.
Abafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamabuye ngo hakomeze iperereza.
Ingingo ya 5 y’ amabwiriza N˚DGO/REG/003 yo ku wa 25/04/2022 agenga ubucuruzi bw’inyama mu Rwanda ivuga ko umucuruzi uwo ari we wese wifuza gukora ubucuruzi bugengwa n’aya mabwiriza agomba kubanza kubiherwa uruhushya n’Urwego ngenzuramikorere.
Ingingo ya 30 ivuga ko Inyama zigenewe kuribwa n’abantu zigomba guherekezwa n’icyemezo cy’uko zasuzumwe cyatanzwe n’umugenzuzi w’inyama w’ibagiro zabagiweho kandi wabiherewe uburenganzira. Ibi byemezo amabagiro abikura ku Rwego ngenzuramikorere.
Amabwiriza atangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge Ihiganwa mu bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA) kandi avuga ko hagamijwe gutanga serivisi zujuje ubuziranenge amabagiro asabwa gukonjesha inyama z’amatungo byibura amasaha 24 mbere yo kuzohereza ku bazicuruza.
Ingingo ya 3 y’Iteka rya Minisitiri N°013/11.30 ryo kuwa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n’icuruzwa ry’inyama ivuga ko itwarwa ry’inyama mbisi, zikonjesheje zidapfunyitse rikorwa hakoreshejwe ibinyabiziga bipfutse kandi igice izo nyama zitwarwamo kitagira aho gihurira n’umushoferi. Aho inyama zitwarwa hagomba kuba hashashemo ibyuma bikoze muri “zinc” cyangwa ikintu cyose kitagwa umugese.
Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko, Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.