Abanyamadini n’amatorero bo mu turere twa Muhanga na Kamonyi basabwe gusobanukirwa neza ihame ry’uburinganire kugira ngo bagire uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifite inkomoko ku myumvire itanoze y’uburinganire n’ubwuzuzanye ya bamwe mu banyarwanda.
Aba babisabwe kuri uyu wa 26 Nzeri mu biganiro bigamije gusobanura neza ihamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byateguwe n’umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina RWAMREC, bihabwa abanyamatorero n’amadini kugira ngo bafashe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu nyigisho baha abayoboke babo.
Nyiratunga Ephigenie ushinzwe imari n’ubutegetsi mu karere ka Muhanga yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ikibazo gikwiye gukemurwa binyuze mu nzego zose kuko ridindiza iterambere ry’umuryango kandi rikimakaza amakimibirane n’umutekano muke mu ngo.
Ati “Dukwiye gufatanyiriza hamwe nk’inzego zose tukarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ribangamira iterambere n’ituze ry’umuryango nyarwanda. Niyo mpamvu twabatumiye kugira ngo twumve kimwe ingingo y’uburinganire,hanyuma mudufashe kuyicengeza mu bayoboke banyu barusheho kuyisobanukirwa neza.”
Nyiratunga avuga ko abanyamadini n’amatorero bumvirwa n’abayoboke babo cyane ku buryo ngo bizeweho kumenyekanisha ku bantu benshi ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingaruka zaryo.
Inspector of Police (IP) Innocent Musabyimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigira ingaruka nyinshi zikomoka ku makimbirane riteza mu ngo.
Ati“Ihohoterwa ritera ingaruka nyinshi k’urikorerwa ndetse no ku muryango wose kuko aho riri bahora mu makimbirane gusa. Nubona abana batagira kirera birirwa babunga, abandi baratwaye inda z’imburagihe, jya uhita wibwira uko mu muryango babanye. Nitwe bireba kandi dukwiye gufatanya bigakumirwa.”
Mwanafunzi Willy watanze aya mahugurwa mu izina ry’umuryango RWAMREC ufatanyije na Care International yavuze ko gusobanukirwa gahunda y’uburinganire mu buryo butandukanye bigira uruhare runini mu guhembera ihohoterwa.
Yasabye aba banyamadini kumvikanisha neza ihame ry’uburinganire rikaba umuti w’ibibazo. “Turabizeye ko mwakoresha ubushobozi mwahawe n’Imana mu kumvikanisha neza iri hame ry’uburinganire bityo rikarushaho gukemura ibibazo kuko aricyo ryashyiriweho aho kubiteza bitewe n’abaryumva nabi.”
Umuryango RWAMREC utangaza ko hakiriho abantu bumva kandi basobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bijyanye n’ibyifuzo n’amarangamutima yabo bityo bikaba impamvu ikomeye yo kurikoresha nabi rigateza ibibazo mu miryango imwe n’imwe.
Ibi biganiro byari byanatumiwemo na bamwe mu bayobozi bahagarariye abandi mu mirenge imwe n’imwe yo muri Kamonyi na Muhanga byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye mu gukumira no kurwanya ihohoterwa, inzego zose zibigizemo uruhare".
English









