Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees) bagera ku 69 bo mu murenge wa Rugendabari, mu karere ka Muhanga, ku itariki ya 16 Mutarama, bahuguwe ku bijyanye n’inshingano zabo.
Bahuguwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugendabari, Ntagisanimana Jean Claude, afatanyije na Inspector of Police (IP) Innocent Musabyimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, bakaba barabahuguriye ku biro by’uyu murenge biri mu kagari ka Nsanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari yabanje kubashimira uruhare rwabo mu gucunga umutekano, maze abasaba kongera imbaraga mu kubikumira bakangurira abaturage gukora amarondo neza, no kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose.
Yabasabye kuba inyangamugayo, kugisha inama ku byemezo birenze ububasha bwabo, kandi abasaba kurushaho kwegera abaturage kugira ngo babashe kubona amakuru yatuma bakumira ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Yagize ati,"Nk’abantu bashinzwe gukangurira abandi kwirinda no kurwanya ibyaha, mugomba gutanga urugero rwiza."
IP Musabyimana yabasabye kuba imboni za Polisi y’u Rwanda mu midugudu yabo bakumira ibyaha; cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bagatanga hakiri kare amakuru yatuma bikumirwa.
Yabibukije gukorana neza n’izindi nzego zose zishinzwe umutekano ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing) bagaharanira icyateza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Na none IP Musabyimana yabasabye kujya bakangurira abaturanyi babo ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, kwitabira gahunda za Leta, n’ibindi bizamura iterambere ry’Igihugu.
Umwe muri abo bagize Komite zo kwicungira umutekano bo muri uyu murenge witwa Ugirinshuti Celestin wo mu mudugudu wa Twabumbogo yagize ati,"Iyi nama ni ingirakamaro kuko twayibukirijwemo kwita no kuzirikana inshingano zacu. Ubumenyi twungutse buzatuma tuzisohoza nk’uko bisabwa."
Iyi nama kandi yitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’urubyiruko n’abagore mu murenge wa Rugendabari, abakuru b’imidugudu, abakuriye DASSO muri uwo murenge n’abandi. Amahugurwa nk’aya azakomereza no mu yindi mirenge y’akarere ka Muhanga.
Urwego rwa Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees) rushyirwaho n’Iteka rya Minisitiri N° 02/07 ryo mu 2007. Iri Teka ni ryo rigena inshingazo z’abarugize.
Kinyarwanda
English











