Abagabo batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Muhanga mu karere ka Muhanga aho bakurikiranweho icyaha cyo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.
Nkuko bitangazwa na Polisi ikorera mu karere ka Muhanga, ivuga ko abo bagabo batatu aribo Mukeshimana Oscar w’imyaka 24 y’amavuko, Nambajimana Felix w’imyaka 36 na Muhayimana Eric bakunze kwita Abdoul w’imyaka 31 y’amavuko bafatanwe amabuye yo mu bwoko bwa Colta na Gasegereti arenga ibiro 4800kg, ku wa 21 Gicurasi mu kagari ka Tyazo mu murenge wa Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko abo bagabo bafashwe n’abapolisi bari bavuye mu nteko z’abaturage ku mugoroba wo kuwa kabiri.
Yagize ati” Ubwo bari bavuye muri iyo nteko y’abaturage bahuye na Mukeshimana Oscar ahagatiye ibintu baramuhagarika bamubaza ibyo aribyo ahambuye basanga ni amabuye ya Colta 50g bamubajije aho yarazijyanye abajyanayo.”
Yakomeje avuga ko Mukeshimana yahise abajyana kwa Muhayimana Eric bagezeyo basanga nawe afite ikiro kimwe n'igice(1,5kg), hashize umwanya muto babona na Nambajimana Felix nawe ahaje amuzaniye ibiro 4800 bya colta ivanze na gasegereti.
Mukeshimana Oscar na Nambajimana Felix bavuga ko ayo mabuye bayazaniraga Muhayimana Eric nawe akayagurisha n’abandi.
CIP Karekezi akomeza avuga ko aba bagabo bose ko bahoze bakorera amakompanyi yahoze acukura amabuye y’agaciro muri ako karere ariko ubu yahagaritswe kubera ko atujuje ibisabwa. Yongeyeho ko muri ako karere hahoze Kompanyi zicukura amabuye y’agaciro zigera ku 58 ariko ubu hakaba hakora 28 kuko arizo zujuje ibisabwa.
Yavuze ko imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko igira uruhare mu kwangiza ibidukikije, mu gihe kandi ibidukikije nk’ibiti, amazi, ubutaka n’ibindi usanga bifitiye akamaro gakomeye abaturage.
Ati “ Ibikorwa nk’ibyo byo kwangiza ibidukikije bishobora guteza isuri cyangwa ubutayu. Abagitekereza ko bashobora kwitwikira ijoro bakajya kuyacukura kimwe n’abandi bakora ibindi byaha bakwiye kubicikaho kuko Polisi ifatanije n’abaturage yahagurukiye gufata ababikora ndetse ikabashyikiriza ubutabera.”
CIP Karekezi yabwiye abaturage ko batagomba kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye batabifitiye uburenganzira cyane ko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga. Anasaba buri wese kubirwanya no kubikumira.
Aba bagabo bafungiye kuri Sitasiyo ya Muhanga, aho bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) ku cyaha bacyekwaho.

Kinyarwanda
English










