Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

MUHANGA: Batatu bafashwe bagerageza guhindura pulake za moto ebyiri bacyekwaho kwiba

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Muhanga, yafashe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare, abagabo batatu bacyekwaho kugira uruhare mu bujura bwa moto no kuzihindurira nimero iranga ikinyabiziga (Pulake).

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 30 usanzwe ari umumotari n’abakanishi babiri; umwe ufite imyaka 48 na mugenzi we w’imyaka 36, ubwo bari mu gikorwa cyo guhinduranya ibyuma bya moto na nimero ziziranga, mu mudugudu wa Ruvumera, akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Hagendewe ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo, nibwo abapolisi baguye gitumo umugabo usanzwe ari umumotari n’abakanishi babiri, ubwo bari mu gikorwa cyo guhinduranya ibyuma na pulake za moto batabashaga kugaragariza icyangombwa na kimwe cyerekana ko ari iz’umwe muri bo, niko guhita batabwa muri yombi.” 

Yongeyeho ko imwe muri izo moto yaje no gusanganwa ideni ry’amande ku makosa yo mu muhanda angana n’ibihumbi 275Frw.

SP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, aboneraho no gukangurira abaturage muri rusange kujya bihutira kumenyesha inzego z’umutekano igihe bibwe cyangwa hari aho bacyetse icyaha n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano.

Yaburiye abishora mu bikorwa by’ubujura bw’ibinyabiziga kubihagarika kuko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagakurikiranwa.

Hamwe na moto bafatanywe, bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamabuye kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Ingingo ya 166 mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ikomeza ivuga ko ibihano byikuba kabiri; iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Ni mu gihe ingingo ya 276 y’iryo tegeko ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.