Abatwara abagenzi kuri moto bagera kuri 500 bakorera uyu mwuga mu Mujyi w’akarere ka Muhanga biyemeje kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda birinda icyatuma bakora cyangwa bagateza impanuka.
Ibi aba bakora uyu mwuga bibumbiye muri Union de Cooperatives des Taxi-Motos de Muhanga (UCOTAMOMU) babyiyemeje ku itariki 7 Nyakanga mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri aka karere, ikaba yarabereye mu kagari ka Gahogo, ho mu murenge wa Nyamabuye.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa UCOTAMOMU Nyabyenda Jean Damascene yabwiye bagenzi be ati:" Hari igihe bamwe muri twe bica amategeko agenga umwuga wacu; akaba ari na byo bivamo gukora cyangwa guteza impanuka zica bamwe abandi zikabahindura ibimuga, murasabwa kwirinda impamvu zose zateza impanuka kimwe no gushimishwa gusa n’amafranga mutitaye ku buzima bwanyu n’ubw’abagenzi”.
Nyabyenda yakomeje agira kandi ati: “Uyu ni umwuga kimwe n’indi yose kandi wahinduye imibereho ya benshi, ariko kutawitaho ngo ukorwe uko bikwiye byatumye benshi bahaburira ubuzima”.
Aganira na bo, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kubungabunga umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Claver Kayihura yabasobanuriye ko abatwara abagenzi kuri moto bakora cyangwa bateza impanuka babiterwa akenshi no kurangara batwaye moto, kuyitwara ku muvuduko urenze uwategetswe, gukoresha telefone bayitwaye; harimo kwitaba umuntu uyibahamagayeho, kuyihamagaza ubwabo batwaye moto, kuyihekaho abantu benshi (barenze umwe), no gutwara moto basinze cyangwa bananiwe, hanyuma abasaba kubyirinda.
Bivugwa ko moto arizo ziteza impanuka nyinshi mu Rwanda kandi abazikoresha bagize umubare munini w’abazikomerekeramo.
IP Kayihura yasoje abasaba kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi y’u Rwanda, batanga amakuru y’uwifashisha umwuga wabo mu gukora ibyaha nk’abatwara ibiyobyabwenge n’abakora magendu.
Kinyarwanda
English











