Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya kwihanira

Abaturage b’Umurenge wa Muhanga, wo mu karere ka Muhanga, bakanguriwe kujya begera inzego zibishinzwe kugira ngo zibagire inama kandi zibakiranure n’abo bafitanye ikibazo aho kwihanira bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki 4 Kanama 2015 mu nama yabahuje n’Umuyobozi w’aka karere Mutakwasuku Yvone, Umuyobozi w’Ingabo wungirije mu turere twa Muhanga na  Kamonyi (411 Brigade) Colonel Paul Nyemazi, n’ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Claver Kayihura.

Uretse abaturage b’uyu murenge, iyi nama yitabiriwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo ,Vedaste Habinshuti ,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’abayobozi b’imidugudu bigize uyu murenge.

 Ubu butumwa buje bukurikira igikorwa cyabaye ku itariki 28 Nyakanga 2015 aho bamwe mu batuye muri aka kagari iyi nama yabereyemo bagiye ku muturanyi wabo bagamije kumuhatira  kwimuka ngo kuko ari umurozi ariko ntibahamusanga.

 Mutakwasuku yagize ati:"Guhamya umuntu icyaha ni inshingano z’inzego zibifitiye ububasha si iz’ umuturage. Niba bafite ibimenyeso ko umuturanyi wabo akora ibinyuranyije n’amategeko bakagombye kugana inzego zibishinzwe aho kumuhatira kwimuka, ibyo nta burenganzira babifitiye".

Yakomeje agira ati:"Umuntu afite uburenganzira bwo kubaho, ubwo gutanga ibitekerezo ariko byubaka, n’uburenganzira bwo gutura aho ashaka, apfa gusa gukurikiza ibisabwa".

Yabwiye kandi abo baturage ati:"Hagati y’abantu n’abandi hashobora kuvuka ibibazo. Mu gihe bivutse, mujye mubikemura mu bwumvikane, mu gihe munaniwe kubyikemurira ubwanyu,ntihakagire ufata umwanzuro wo kwihanira, ahubwo mujye mugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure n’abo mubifitanye".

Mutakwasuku yasobanuriye abo baturage ko Umugoroba w’ababyeyi ari urubuga rwiza rwo kuganiriramo ibibazo biri hagati y’abantu ku giti cyabo ndetse n’ibiri mu miryango no kubishakira ibisubizo mu buryo burambye, kandi yongeraho ko utareba gusa abagore cyangwa abafite ubushobozi buke nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo ko ureba buri wese kuko ibibazo bishobora kuvuka mu byiciro byose by’abantu, bityo agira buri wese inama yo kujya awitabira.

Yababwiye gukomeza kwitabira gahunda za Leta nko gutangira Ubwisungane mu kwivuza ku gihe no kwitabira imiganda.

Yibukije abayobozi bari bitabiriye iyo nama kujya buzuza ibitabo by’imidugudu neza kugira ngo bamenye abinjiye n’abasohotse aho bayobora, bityo barusheho kuhasigasira umutekano.

Col. Nyemazi yabwiye abo baturage gukunda igihugu cyabo, ibyo bikaba bijyana no kugiteza imbere kandi barwanya ikibi aho kiva kikagera.

IP Kayihura yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibinyobwa bitemewe nka Kanyanga, Ibikwangari, Muriture, Yewe muntu, Marokeri,n’ibindi, biri mu bitera amakimbirane mu miryango ndetse no hagati y’abantu ku giti cyabo ari nayo ntandaro yo kwihanira kuko uwabinyoye  aba nta bwenge aba afite.

Yababwiye ko bituma kandi ababinyoye bakora ibyaha birimo gusambanya abana ku mbaraga, gufata ku ngufu, urugomo, gukubita no gukomeretsa, ubusambanyi, ubujura, n’ihohorera rishingiye ku gitsina, maze abasaba kutabinywa, kutabitunda no kutabicuruza.

Yasabye abaturage  muri rusange Ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we no gukora amarondo neza kugira ngo barwanye kandi bakumire ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi abasaba kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa no gufata uwagikoze cyangwa utegura kugikora.