Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: abaturage bakanguriwe kureka ubucukuzi bw’amabuye y’gaciro butemewe n’amategeko no kurwanya ibindi byaha

Abaturage bo mu murenge wa Kabacuzi,akagari ka Butare barasabwa kureka ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa ku buryo butemewe n’amategeko  ndetse bakagira n’uruhare  mu kurwanya ibyaha bitandukanye. Ubu butumwa babugejejweho n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ubwo babasuraga tariki ya 30 ukwakira 2015. Uku gusura aba baturage iwabo hifashishijwe imodoka y’iryo shami ijya hirya no hino mu gihugu irimo abakozi n’ibikoresho byifashshwa mubugenzacyaha,ni gahunda yo kwegera abaturage batari hafi ya sitasiyo za polisi hagamijwe uma ibibazo byabo no kubaha serivisi nziza. Ibi ni ibyatangajwe na Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Gasana ubwo we n’itsida yari ayoboye basuraga abo baturage.

CIP Gasana yabwiye abo baturage b’umurenge wa Kabacuzi ai:”  ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro iyo bukozwe ku buryo budakrikije amategeko bugira ingaruka zitandukanye. Budindiza ubukungu bw’igihugu ndetse bukangiza n’ibidukikije”. CIP Gasana yakomeje ababwira ko ubwo bucukuzi butemewe bugira n’ingaruka ku buzima bw’abantu, aho bamwe batakaza ubuzima mu gihe bacukura nta bikoresho byabugenewe bafite ndtse no mu  gihe  ibisimu byabagwira ku buryo bahita bapfa.

Abaturage kandi bakanguriwe kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu kuko nk’uko CIP  Gasana yakomeje abibabwira,iki cyaha kigenda kigaragara hirya no hino aho abantu bakuru bashuka urubyiruko barwizeza akazi keza bakabatwara babagezayo bakabakoresha imirimo ivunanye,abandi bakabashora mu kunywa ibiyobyabwenge ndetse no mu busabanyi, ku buryo biagiraho ingaruka mbi mu mibereho y’ejo

hazaza habo. Abaturage b’umurenge wa Kabacuzi nanone basabwe kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana n’abagore. Banaganirijwe ku kamaro k’umugoroba w’ababyeyi,rukaba ari urubuga rwo kunguraniramo ibitekerezo no kugirana inama ndetse abahuriyemo bagapangira hamwe gahunda z’iterambere.

Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kabacuzi Uwambajimana Philippe wari uhagarariye umuyobozi w’uwo murenge,yashimie Polisi y’u Rwanda kubera ibikorwa byayo byo kwegera abaturage.  Yakomeje asaba abaturage gufatanya nayo cyane cyane batanga amakuru hakiri kare hagamijwe gukumira ibyaha.

Muri uko guhura n’abaturage b’umurenge wa Kabacuzi, iri shami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha ryakiriye ibirego 11 byose hamwe harimo7 by’inshinjabyaha na  by’imbonezamubano bikazashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo bikemurwe, mu gihe iby’inshinjabyaha bizakorerwa amadosiye bikazashyikirizwa ubushinjacyaha.