Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: Abashinzwe komite zo kwicungira umutekano (CPCs) basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Abagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees - CPCs) bo mu mirenge ya Mushishiro, Cyeza na Muhanga ho mu karere ka Muhanga basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ikintu cyose cyabangamira umutekano  mu rwego rwo kurushaho gusigasira umutekano muri aka karere.

Ubu butumwa babugejejweho tariki ya 24 Kamena mu nama yabereye kuri iyi mirenge, iyi nama ikaba yarahuriwemo n’inzego za Polisi ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorw b’iyo mirenge.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga, senior Superintendent (SSP), Francis Muheto, wari witabiriye inama yabereye mu murenge wa Mushikiri, yasobanuriye abagize urwego rwa CPCs muri uyu murenge,   ko ibiyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga, bigira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha ndetse ko binatuma uwabikoresheje ashobora gukora ibindi byaha birimo: urugomo, ubujura, gusambanya abana n’ibindi.

Yagize ati:"Kubera ko biriya byaha biteza umutekano muke, niyo mpamvu imbaraga zigomba gushyirwa cyane mu kubirwanya no kubikumira hatangwa amakuru ku gihe yatuma biburizwamo kandi yatuma ababikoze cyangwa abategura kubikora bafatwa."

SSP Muheto yabwiye kandi abagize uru rwego kujya bakangurira abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi we, kwirinda amakimbirane no kuyakemura mu bwumvikane.

Yabasabye gukorana neza na sitasiyo za Polisi y’u Rwanda nshya zashyizwe ahantu hatandukanye mu karere ka Muhanga.

Yasabye abari bitabiriye iyi nama gushishikariza no kugira inama abaturage kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma bagwa mu mutego wo kwihanira, ahubwo bakihutira kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibafashe gukemura ibibazo byabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Uwamariya Béatrice, yashimiye Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere ku nama yagiriye CPCs bo mu murenge ayobora, aha akaba yaravuze ko zizatuma barushaho gukora akazi neza.

Yanashimiye CPCs bo mu murenge wa Mushishiro kubera uruhare bagira mu kubungabunga umutekano muri uyu murenge.

Yakomeje abasaba kuba inyangamugayo n’intangarugero mu byo bakora no kugisha inama mu gihe bibaye ngombwa, kandi abibutsa gukomeza gufatanya no gukorana neza  n’abaturage kugira ngo bakomeze kubungabunga umutekano w’aho batuye.

Ku itariki 22 Kamena uyu mwaka, abagize uru rwego bo mu mirenge ya Rugendabari, Kibangu, Kabacuzi na Rongi mu karere ka Ruhango, nabo bagejejweho ubutumwa bwo kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira ibyaha.