Kuwa gatanu tariki ya 09 Kanama 2013, mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Muhanga hasojwe amahugurwa y’iminsi ibiri yari agenewe abapolisi bakorera mu Ntara y’Amajyepfo bayobora za sitasiyo za Polisi y’u Rwanda ndetse n’abapolisi bashinzwe ishami ryo kurwanya ihohoterwa bahakorera.
Abo bapolisi bahuguwe, bari kumwe n’abagize komite zo kwicungira umutekano (CPC’s) 12 bakaba bari bahagarariye bagenzi babo bakorera mu mirenge igize akarere ka Muhanga.
Bahuguwe ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo. Bose hamwe bakaba bari 50.
Amahugurwa yasojwe n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu mu Karere ka Muhanga Gatwaza Patrick akaba yarashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye ayo mahugurwa ku kurwanya ihohoterwa, anashimira abayatanze ndetse n’abayakurikiranye.
Yasabye abayitabiriye gukangurira abaturage kwicungira umutekano,bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bishingiye ku ihohoterwa bikumirwe, cyane cyane ibyaha bikorerwa mu ngo by’umwihariko gukubita no gukomeretsa.
Bwana Gatwaza Patrick yasabye abahuguwe kandi kurwanya ibiyobyabwenge dore ko akenshi ariyo nkomoko y’ibyo byaha byose.
Mu ijambo ry’umuyobozi w’ishami rishinzwe community policing muri Polisi y’u Rwanda CSP Sam Rumanzi yasabye abahuguwe kumenya ahantu hose hakorerwa ibyaha, hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.
Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa madame GIRAMATA Sitra akaba ari no muri komite zo kwicungira umutekano (CPC’s) murenge wa Nyamabuye, yavuze ko yungukiye byinshi muri ayo mahugurwa. Yabivuze muri aya magambo” si nari nzi ko urwego rwa CPC’s rwahabwa agaciro bigeze aha kuko batwunguye byinshi”. Yakomeje avuga ko hari byinshi bagiye gukora neza bafatanyije na Polisi y’u Rwanda.
Amasomo yatanzwe yibanze ku kamaro k’urwego rwa Community Policing, aho abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano kuwibungabungira, akamaro k’itangazamakuru mu kurwanyaibyaha. Abahuguwe kandi bahawe ubumenyi ndetse bungurana ibitekerezo ku kurwanya ibiyobyabwenge n’isano iri hagati yabyo n’ihohoterwa ndetse n’icyorezo cya Sida.
Abitabiriye ayo mahugurwa kandi basobanuriwe ibyo ikigo Isange One Stop Center cya Polisi y’u Rwanda gikora ndetse banakangurirwa kujya bakira neza ababagana.