Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: abapolisi barasuwe banashishikarizwa gukomeza gukora akazi kabo neza

Abapolisi bakorera mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango barakangurirwa gukomeza gukora neza akazi kabo ko kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, ariko cyane cyane bakira neza ababagana.

Ibyo babisabwe n’umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda DIGP Dan Munyuza ubwo yabasuraga tariki ya 6 Kanama.

DIGP Dan Munyuza aganira n’abo bapolisi yababwiye ko umupolisi ukora neza akazi ke, akakira neza abaturage bamugana, akabakemurira ibibazo aba akunda igihugu cye. Abapolisi basabwe guca ukubiri n’ingeso mbi zidahesha agaciro umunyarwanda nk’ubusinzi, ruswa, kwiyandarika n’ibindi.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda yasabye kandi abapolisi kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi kabo, no gukorana neza n’izindi nzego ndetse n’abaturage hagamijwe guhanahana amakuru kugira ngo habeho gukumira no kurwanya ibyaha.

Uruzinduko rw’uyu muyobozi rukaba rugamije gukangurira abapolisi hirya no hino aho bakorera gukora neza akazi kabo ndetse no kumenyana nabo nyuma y’igihe gito ashinzwe iyo mirimo mishya.