Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: Abanyonzi 80 bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge n’impanuka

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare mirongo inani , bazwi ku izina ry’abanyonzi, bakorera mu mirenge ine igize umujyi wa Muhanga mu karere ka Muhanga, bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ubu butumwa babuhawe ku ya 18 Ugushyingo  na  Inspector of Police (IP) Innocent Musabyimana, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage no gukumira ibyaha muri aka karere.

Mu kiganiro yabahaye, IP Musabyimana  yabasobanuriye  ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini no kutubahiriza amategeko y’umuhanda, aha akaba yaratanze urugero rwo kuvugira kuri terefone utwaye igare,  kuyihamagaza, kuyitaba, cyangwa kuyandikamo ubutumwa bugufi.

Aha yagize ati:” N’ubwo nta mpapuro cyangwa ibyangombwa musabwa ngo mukoreshe umuhanda , ariko uwukoresha wese agomba kumenya amategeko awugenga , si abakoresha ibinyabiziga bya moteri bireba gusa.”

Avuga ku mpanuka zikunze gutwezwa n’abatwara amagare , yagize ati:” Abanyamagare ni bamwe mu bibasiwe n’impanuka ndetse bakaba n’aba kabiri mu bahitanwa nazo  nyuma y’abanyamaguru; niyo mpamvu mukwiye guhindura imikorere n’imitekerereze kugira ngo mudakomeza gutakariza ubuzima cyangwa kumugarira mu kazi mukora kuko igihugu  kibakeneye muri byinshi.”

Abanyonzi bakorera mu mujyi wa Muhanga kandi bagiriwe inama yo kudakoresha ibiyobyabwenge; haba kubinywa, kubicuruza cyangwa kubitunda kuko byagaragaye ko nabo bafite uruhare mu ikwirakwizwa ryabyo muri kariya gace.

Aha IP Musabyimana akaba yagize atii: "Ibiyobyabwenge, nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga  ni bibi cyane kuko, uretse kuba kubinywa, kubitunda no kubicuruza ari icyaha, biteza ubukene mu miryango mu buryo mwese muzi kandi musobanukiwe, bamwe muri bagenzi banyu bari mu bikorwa nk’ibi ; niyo mpamvu tubasaba kubatangaho amakuru ngo tubafashe gukuramo ababasiga isura mbi.”

Yaboneyeho kubabwira  ko ibyaha birimo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana no gufata ku ngufu, biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda.

Yababwiye kandi ko ibiyobyabwenge bitera amakimbirane  mu ngo kandi ko bishora abantu mu ngeso mbi, zirimo ubusambanyi kandi ko ingaruka zabwo zirimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe ikozwe nta gakingirizo.

Asoza, IP Musabyimana yongeye kubibutsa  kubahiriza amategeko y’umuhanda agira ati: "Impanuka ntizitoranya; kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu zanyu n’abandi bakoresha umuhanda".

Yabakanguriye gukomeza gukorana neza na Polisi, bayiha amakuru ku kintu cyose gishobora guhungabanya ituze ry’abantu.

Yabakanguriye kujya bagira amakenga ku bo n’ibyo bahetse kugira ngo badatwara abagizi ba nabi cyangwa ibintu binyuranyije n'amategeko kandi  bakihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye cyangwa bumvise ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.

Ngabonziza Emmanuel uybora koperative Eo Heza, imwe muri esheshatu zari zitabiriye ikiganiro , yagize ati: "Izi nama ziziye igihe kuko zongeye kuduhwiturira kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurwanya ibiyobyabwenge. Twarushijeho kumenya ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’uko twabyirinda no kubirwanya. Icyo dusabwa n’ugushyira mu bikorwa inama twagiriwe".