Polisi y’u Rwanda iri mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha mu mashuri yose yo mu karere ka Muhanga; muri iki gihe abanyeshuri bitegura gusoza umwaka w’amashuri.
Ubukangurambaga bugamije gukangurira abanyeshuri mbere y’uko bajya mu biruhuko kwirinda ibikorwa bibi by’ubutagondwa n’ubuhezanguni; ku buryo ubu butumwa bwiza bazabugeza ku bandi.
Ni muri uru rwego; umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice ndetse n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere Chief Inspector of Police (CIP) Jean Baptiste Karega, bahuye n’abanyeshuri 800 bo mu mashuri yisumbuye ya ACODES ndetse na Buringa yo mu karere ka Muhanga.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga yagize ati:” ubufatanye ni imwe mu nzira zidufasha kwirinda ibitekerezo bibi by’ubutagondwa n’ubuhezanguni mu miryango yacu; aho mubonye cyangwa muketse ko ibi bikorwa bishobora kuhabera mujye mubimenyesha Polisi y’u Rwanda. Niyo mpamvu mwirebera ubu bufatanye n’imikoranire myiza”.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga yabwiye abo banyeshuri ko kuba u Rwanda rufite umutekano usesuye ndetse n’abaturage bakaba bakora ibikorwa byabo mu ituze; bisaba ko buri wese agira uruhare mu gukomeza kuwusigasira.
CIP Karega yagize ati:” umutekano w’igihugu utangirira kuri wowe ubwawe; iyo utekanye ugomba no guharanira ko umuturanyi wawe, inshuti, abavandimwe n’abandi nabo biba gutyo. Ibi bizagerwaho ari uko mufatanyije n’inzego z’umutekano; mukajya muzigezaho amakuru y’ikintu cyose mukeka ko cyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira hakiri kare.
Yabwiye abanyeshuri ko ibikorwa by’ubutagondwa bitagomba kwitiranywa n’idini rya Islamu; bityo akaba yarabasabye kwitandukanya ndetse bakajya batanga amakuru y’uwo ariwe wese ushaka kubashora mu butagondwa.
Ubukangurambaga nk’ubu kandi; bwatanzwe no muri College ST Joseph, aho abanyeshuri 820 babugejejweho n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga Kayiranga Innocent akaba yari kumwe na Inspector of Police (IP) Alfred Nshimiye.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka muhanga ikaba itangaza ko ubu bukangurambaga buzakomeza, bukazagezwa kuri buri munyeshuri.
Kinyarwanda
English










