Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga : Abanyamadini n’amatorero barasabwa kubungabunga umutekano

Abanyamadini n’amatorero atandukanye bo mu karere ka Muhanga barasabwa kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, ariko cyane cyane bakangurira abagana insengero zabo gutanga amakuru hakiri kare y’ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira.

Ibyo babisabwe mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga  ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi ikorera muri ako karere, inama ikaba yabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Nyakanga mu nzu mberabyombi y’akarere.

Iyi nama yari iyobowe na Meya w’akarere ka Muhanga, Beatrice Uwamariya ari kumwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n ‘abaturage, IP Innocent Musabyimana  n’abahagarariye izindi nzego zishinzwe umutekano muri ako karere ikaba yarigaga ku mutekano muri rusange.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga yavuze ko amadini n’amatorero ndetse na Polisi gahunda zabo hari aho zihurira, cyane cyane mu bikorwa bimwe na bimwe biteza imbere abaturage nk’umuganda n’ibindi. Meya Uwamariya  yavuze kandi ko no kubungabunga umutekano hagomba kubaho  ubufatanye kuko ariwo shingiro rya byose.

Meya Uwamariya yagize ati:” Umusanzu w’abanyamadini urakenewe kandi wafasha ikintu kinini mu gushaka no kubumbatira umutekano habayeho guhuriza hamwe ingufu n’izindi nzego z’ubuyobozi. Ibyiza by’umutekano usesuye twese turabizi kandi kubiharanira twese tubifitemo inyungu, byaba ku giti cy’umuntu bwite ndetse no ku gihugu cyacu muri rusange. Dufatanye rero kwiyubakira igihugu gitekanye”

Mu ijambo yabagejejeho, IP Musabyimana yagize ati”Abanyamadini n’amatorero baganwa n’abantu benshi ndetse n’abanyabyaha baba baje kwicuza. Icyo cyizere rero mugirirwa mufashe abantu guhinduka”.

IP Musabyimana yakomeje asaba abanyamadini n’amatorero kumenya imiryango hirya no hino mu midugudu ifitanye ibibazo bityo bakayegera bagafasha gukemura amakimbirane, ndetse bakageza kuri Polisi urutonde rwabo kugira ngo habeho gufasha gukemura hakiri kare ayo makimbirane hatabayeho gutakaza ubuzima kuri bamwe.

Yongeyeho ati:” Bizwi neza ko mu nsengero hubahwa n’ibivugirwamo na buri wese, ni nayo mpamvu akenshi ubutumwa butangwa n’abanyamadini ayo ari yo yose bwubahirizwa n’abayoboke bayo kandi abanyarwanda benshi bafite amadini babarizwamo.”

IP Musabyimana  yavuze ko ibi bishobora kuba umusingi w’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abanyamadini mu kubaka igihugu gitekanye,aho ubwiriza cyangwa uwigisha yatanga ubutumwa burwanya ibyaha,ndetse amadini akinjiza buriya butumwa muri gahunda za buri materaniro.

Yashoje agira ati:”Izi gahunda kandi zikwiye kwibanda ku kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bikunze kurangwa mu muryango nyarwanda. Amadini kandi yagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu kandi yaba umusemburo mu guhindura abakora ibyaha bityo hakabaho umuvuduko mw’iterambere rusange ndetse n’igabanuka ryabyo.”

Umwe mu bahagarariye amwe mu  matorero n’amadini mu karere ka Muhanga witwa Bigaraba Philippe,   we yijeje ko abari mu matorero n’amadini ahagarariye, kuva ubu bagiye guhaguruka bakegera kurushaho abaturage iwabo aho batuye, ibyo ngo bikazakorerwa  mu matsinda anyuranye. Ikizaba kigamijwe akaba ari ugufasha gukemura amakimbirane abera hirya no hino mu miryango  kandi ko ikiba kigamijwe nanone ari ugusengera abafitanye ibibazo, kubumvikanisha no kubafasha kubana neza mu mahoro.

Muri iyo nama kandi abanyamadini n’amatorero basabwe kugabanya urusaku n’imiziki birenga inyubako z’aho basengera bityo bikabangamira abaturiye insengero zabo.