Ku itariki ya 31 Mutarama Polisi y’u Rwanda ikorere mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Muhanga yafashe abagabo batatu nyuma yo kubasangana ibiro 250 by’amabuye y’agaciro ya Koluta bari bafite mu buryo butemewe n’amategeko.
Abafashwe ni Hasigayiki Janvier w’imyaka 23, Tuyisenge Fulgence w’imyaka 18 na Nyandwi Jean Paul w’imyaka 24. Bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru Polisi yari yahawe n’abaturage ko hari abantu bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
CIP Kayigi yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ayo makuru bahise bajya kubata muri yombi basanga barimo kuyayungururira mu mugezi.
Yagize ati”Twahawe amakuru ko hari abantu bacukura amabuye y’agaciro ya koluta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, twahise tujyayo dusanga barimo kuyayungurura mu mugezi turabafata.”
CIP Kayigi yakomeje avuga ko uretse no kuba ubucukuzi nk’ubu butemewe n’amategeko, ababukora bangiza n’ibidukikije.
Yagize ati”Ubundi abashaka gucukura amabuye y’agaciro babisabira ibyangombwa, ariko bariya ntabyo bari bafite. Byongeye kandi, abacukura rwihishwa usanga bangiza amashyamba ,imirima y’abaturage, imigezi bayungururiramo usanga barafunze amazi adatemba neza ndetse n’iyo harimo amafi usanga bayangiza umusaruro ukaba muke”.
Yakanguriye abumva bashaka gucukura amabuye y’agaciro kujya babanza gusaba inzego zibishinzwe ibyangombwa kuko bitangwa.
Yakomeje avuga kandi ko ubucukuzi nk’ubwo butubahirije amategeko buteza impanuka rimwe na rimwe zigahitana abantu harimo nabo ubwabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo guhashya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahiriza amategeko kandi bukorwa mu kajagari.
Yagize ati:“Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza kuduha amakuru kuko turashaka kurwanya buriya bucukuzi bw’akajagari,kandi biri mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abaturarwanda no kubahiriza amategeko y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro”.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko, ababukora bahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 3 kugeza kuri miriyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko biteganywa mu ngingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Kinyarwanda
English










