Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: Abamotari biyemeje gufatanya na Polisi kurwanya impanuka zo mu muhanda

Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kwirinda impanuka muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa byo kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuri uyu wa kane tariki ya 21 Kanama, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera yagiranye ibiganiro n’abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu mujyi wa Muhanga.

CP Butera yasabye aba bamotari gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika byo kwirinda impanuka zo mu muhanda n’icuruzwa ry’abantu.

Aha akaba yagize ati:”Twese dukeneye kubaho kandi neza, twirinde kwishyira urupfu, mwe abamotari mukwiye kugira umutima wa kimuntu muharanira gusigasira ubuzima bw’abanyarwanda n’abandi bantu mutwara kuri za moto zanyu, kuko umuhanga w’ikinyabiziga ari uwubahiriza amategeko akanubaha ubuzima bw’uwo atwaye”.

Yanababwiye ko bakwiye gutabara abagenzi batwara nabo bitabara kuko iyo habaye impanuka nabo hari igihe bazigwamo.

CP Butera yakomeje abwira abamotari bari bitabiriye ibi biganiro ko bakwiye gufasha Polisi guhashya abantu bashora abana b’u Rwanda mu businzi no mu buraya, aho yagize ati:”Nimwe akenshi mutwara aba bana mubajyana cyangwa mubajyana mu tubari, murasabwa kugira uruhare rwo kubikumira, muhamagara inzego zibishinzwe igihe mubonye hari akabari kari kugurisha inzoga umwana utarageza ku myaka 18”.

Yabasabye guhagurukira rimwe bakarwanya guha abana inzoga kuko rimwe na rimwe aribyo bibaviramo kubeshywa ko babajyana mu mahanga kubashakira imirimo myiza, bagerayo bakazisanga bashowe mu bikorwa by’urukozasoni.

Aha akaba yagize ati:” Nimureke duhagurukire rimwe ibi bintu tubirwanye tubihagarike, ahubwo duharanire ko baba abanyarwanda bazubaka igihugu bakakigeza aheza kurushaho”.

CP Butera yasoje asaba aba bamotari ubufatanye bihatira gutanga amakuru y’icyahungabanya umutekano wabo, ndetse n’ibitagenda neza.

Nyuma y’ibyo biganiro, umwe mu bamotari bari babyitabiriye Ndikumana Emmanuel, yavuze ko kugirango impanuka zigabanuke akarere gakwiye kongera ibyapa no gushyira ibindi aho bitari, anasaba buri mushoferi ko yakwiyumvamo agaciro afite, ako afitiye umuryango we n’igihugu, anababwira ko Polisi itarwanya impanuka yonyine ahubwo ko bakwiye kuyifasha kuzirwanya.

Ibi bganiro byari byitabiriwe kandi n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano Ambasaderi Munyabagisha Valens, Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne n’abandi bayobozi batandukanye b’akarere na Polisi muri Muhanga.