Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: Abamotari bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 17 Ukwakira,mu cyumba cy’inama cy’ikigo cy’urubyiruko giherereye mu kagari ka Gitarama, umurenge wa Nyamabuye  mu mujyi wa Muhanga,  abamotari  bagera kuri 70  bibumbiye muri kopetative COOTAMOMU bahawe  ikiganiro ku ruhare rwabo mu    gukumira no kurwanya ibyaha, bihatira gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kandi bafatanya nazo ngo hahashywe abanyabyaha iyo bava bakagera mu karere kabo.

Ni ikiganiro cyatanzwe na IP Innocent Musabyimana ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu bikorwa byo kwicungira umutekano mu karere ka Muhanga ari kumwe na IP Sam Ntaganira ushinzwe umutekano wo mu muhanda muri ako karere, aho yabasobanuriye ko guhanahana amakuru kandi ku gihe ari inkingi ikomeye y’umutekano n’amajyambere arambye bageza ku gihugu binyuze muri serivisi baha abaturage.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda n’abaturage muri rusange bishimira serivisi mutanga cyane mu rwego rw’ubwikorezi, ntimukwiye rero gupfusha ubusa icyo cyizere mufitiwe n’igihugu cyose, muharanire guteza imbere umurimo wanyu kandi muhorane isuku mu kazi kanyu.”

Yakomeje agira ati:” Mu gihe tugezemo hari imyitwarire itari ikwiye kuba ikigaragara ku bakora akazi kanyo nk’aho  ubona  abamotari bakora batujuje ibyangombwa, nko gutwara nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kutambika ingofero abagenzi batwaye ariko hakiyongeraho ikibazo gikomeye aricyo cyo gutwara abagenzi barenze umuntu umwe kuri moto aribyo bakunze kwita gutendeka, ibi mugomba kubirwanya bigacika burundu.”

Mu bindi yabakanguriwe kwirinda, harimo umuvuduko ukabije, kuvugira kuri terefone batwaye abagenzi,no kugira amakenga y’abo n’ibyo batwaye kugira ngo hato badatwara abagizi ba nabi cyangwa ibintu binyuranyije n’amategeko nk’urumogi na kanyanga; yabasabye kandi kwirinda ruswa ivugwa hagati yabo n’abashinzwe umutekano muri koperative zabo maze ababwira ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’undi wese wayifatiwemo.

Hakinayezu Ephreim , umuyobozi wa COOTAMOMU yashimiye Polisi y’u Rwanda yegera abamotari, akaba yavuze ko bibafasha mu myitwarire yabo y’akazi no mu buzima busanzwe.

Yakomeje agira inama abo abereye umuyoobzi ku umutekano bawugira uwabo kandi buri gihe bakamenyesha inzego zishinzwe umutekano uwo bakeka ko yaba atwaye ibiyobyabwenge cyangwa n’ikindi cyose cyahungabanya umutekano.

Muri iki kiganiro, abamotari bagaragaje ko bafite ubushake mu kubahiriza amategeko bafatanya n’inzego zose kandi berekana uwaba afite umugambi wo guhungabanya umutekano atarabikora.

Abitabiriye iyi nama ni 70 mu 120 bose bagize koperative COOTAMOMU, nayo ikaba imwe muri enye zikorera mu mujyi wa Muhanga, aharimo gutegurwa inama rusange zose ziuriyemo mu minsi iri imbere.