Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: Abamotari basabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Abamotari bo mu karere ka Muhanga basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha barushaho gukora kinyamwuga mu kazi kabo banatangira amakuru kugihe.

Ubu butumwa babuhawe na Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, mu mpera z’iki cyumweru ubwo yagiranaga inama n’abamotari bagera kuri 752 bibumbiye mu makoperative ane akorera mu mujyi wa Muhanga.

Iyi nama yabereye muri stade ya Muhanga iherereye mu murenge wa Nyamabuye.

CIP Karekezi yabwiye aba bamotari ko umutekano ariwo pfundo ry’iterambere n’ishingiro rya byose, abasaba kurwanya icyawuhungabanya.

Yagize ati “Umutekano ugerwaho ari uko waharaniwe kandi ukagirwamo uruhare na buri wese, turabasaba gukomeza kuwuharanira murwanya icyawuvutsa bagenzi banyu, abaturanyi n’abaturarwanda bose muri rusange kugira ngo dukomeze kurushaho kwiteza imbere.”

Yibukije  aba bamotari ko bafite inshingano zo gukumira ibyaha cyimwe n’abandi baturage bose.

Yagize ati “Abagenzi mutwara barimo ingeri zitandukanye hari abo usanga batwaye ibiyobyabwenge, abandi batwaye ibishobora guhungabanya umutekano mu kwiye kujya mwita kumitwaro y’abo mutwaye igihe mugize amakenga mu kihutira gutanga amakuru kunzego z’umutekano.’’

CIP Karekezi yagarutse ku makosa ateza impanuka abamotari bakwiye kwirinda.

Yagize ati “Hari bamwe muri bagenzi banyu usanga bagendera ku muvuduko ukabije, abandi bagatwara badafite ibyangombwa, hari n’abo usanga batwara banyoye ibisindisha, abandi bagaparika ahatemewe buri wese akwiye kumva ko kubirwanya ari inshingano ze.’’

Ngarambe Daniel umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Rwanda   (FERWACOTAMO) yavuze ko  hari gukorwa ibishoboka byose  kugirango umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto unozwe n’abawukora bagire agaciro.

Yagize ati“Hari kurebwa uko ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu gukemura ikibazo cy’imikorere y’akajagari igaragara mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto aho  usanga buri wese ufite moto yiyita umumotari kandi adafite ibyangombwa cyangwa koperative abarizwamo.”

Yavuze ko mu gihe gito bizaba byoroshye gutahura aho moto iherereye, uyikoresha ndetse na koperative ibarizwamo byose bikazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga aho abamotari basabwa kuzitabira kwibaruza na moto zabo. Bitwaje ibyangombwa bibaranga n’ibya moto bakoresha, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse n’ubwishingizi.