Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, Chief superintendent Simon Mukama, yasabye Abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu modoka na za moto, abanyamahoteri n’utubari,ndste n’abayoboye insengero bo mu karere ka Muhanga, kugira uruhare rwo kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye aho bakorera imirimo yabo ya buri munsi.
Ibi CSP Mukama yabitangaje none tariki ya 16, mu nama yabereye mu kagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye,aho yabasobanuriye abari bitabiriye iyo nama ko bakora imirimo itandukanye kubera ko hari umutekano n’umudendenzo hirya no hino mu gihugu.
CSP Mukama yababwiye ko umutekano utagomba guharirwa abapolisi gusa ahubwo ko nabo kimwe n’abandi banyarwanda bose bagombakugira uruhare rwo kuwubungabunga bahanahana amakuru kugihe n’inzego z’umutekano kugira ngo abakekwaho ibyaha bafatwe.
CSP Mukama yagize ati, “Impanuka zibasha kwirindwa, ibi bisaba ko buri wese cyane abatwara ibinyabiziga, bubahiriza amategezo yose agenga uburyo bwo gukoresha umuhanda”.
CSP Mukama yasabye kandi banyiri amahoteri n’utubari kwirinda guha abana bataruzuza imyaka y’ubukure inzoga kuko usanga bibangiriza ubuzima no ku babuza amahirwe yo kwiga.
Yagize ati, “ Ibiyobyabwenge, bigira ingaruka ku mitekerereze y’abana bityo bikaba binatuma bamwe bata ishuri”.
Yasabye kandi ko mugihe twegereje iminsi mikuru isoza umwaka, abafite insengero n’utubari bajya bizihiza iyo minsi bazirikana kutavuza urusaku rubangamira abaturanyi n’umutekano muri rusange.
CSP Mukama yaganirije abari bitabiye iyi nama ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu ndetse n’ingaruka zacyo, yabasabye ko bakomeza kugira uruhare mu guhashya iki cyorezo bageza amakuru ku nzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’ibanze ku bantu baba bakekwaho kubikora kugira ngo batabwe muri yombi.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu, Uhagaze François, yashimye uruhare rwa Polisi y’igihugu mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Bizumuremyi Potient umwe mu bayobozi b’insengero wari witabiriye iyi nama, yavuze ko mbere yumvaga ko kurwanya ibiyobyabwenge bitari biri mu nsingano ze nk’umushumba w’itorero, yongeyeho ko nyuma yo kugirwa inama na Polisi ko yari yaribeshye, yavuze ko agiye kubishyira mu nshingano ze akangurira abayoboke be cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Kinyarwanda
English











