Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage no gukumira ibyaha mu karere ka Muhanga, Inspector of Police (IP), Claver Kayihura, yagiranye inama n’abakora umwuga w’ubukanishi n’abafit’amagaji bagera kuri mirongo ine, bo mu mujyi wa Muhanga, maze abakangurira kwirinda ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku babinywa, ababitunda n’ababicuruza.
Iyi nama yabereye mu akagari ka Gahogo , mu murenge wa Nyamabuye , ku ya 3 Gashyantare.
IP Kayihura yababwiye ko ibiyobyabwenge, birimo, urumogi na kanyanga, uretse kuba kubinywa, kubitunda no kubicuruza , binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda, bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa.
Yagize ati, “Kubera ko uwabinyoye aba yataye ubwenge, akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ,ubujura, gusambanya abana ku mbaraga , n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Yakomeje agira ati,“Hari ibinyobwa byinshi abantu banywa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima.Nta mpamvu rero yo kwiyangiririza ubuzima ku kintu gishobora kurekwa no kwirindwa”.
IP Kayihura yababwiye ko ingaruka z’ibiyobyabwenge zigera no ku muryango w’ubinywa, ubucuruza ndetse n’ubitunda.Yatanz’urugero rw’aho, iyo ubifatiwemo afunzwe kandi ari we wari ubeshejeho umuryango, abagize umuryango bahazaharira.
Yagize ati,“Iyo abifungiwe, hakurikiraho kumugemurira.Ibi biteza ubucyene mu muryango kuko ntacyo aba yinjiza kandi hari ibimugendaho”.
Yabakanguriye abakora uyu mwuga kwirinda gukanikira ku mihanda mu rwego rwo kwirinda impanuka, ubujura ,n’umwanda.
Umwe mu bafite igaraji wari witabiriye inama, André Bizimana, yagizwe ati,"Izi nama n’ingenzi kuko zatumye ndushaho kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge.Uretse kubyirinda, nzabirinda umuryango wanjye ndetse nkangurire n’abaturanyi kubyirinda kandi nimbona cyangwa nkamenya amakuru y’ubinywa, ubicuruza cyangwa ubitunda, nzahita mbimenyesha Polisi".
Na none Bizimana yakanguriye bagenzi be bafite amagaraji kurwanya ubujura bw’ibyuma by’imodoka bukorerwa imbere y’amagaraji yabo n’abiyita abakanishi kandi bagatanga amakuru ku babikora.
Kinyarwanda
English











